Impuzamiryango yita ku burenganzira bwa muntu CLADHO isanga ibyakozwe n’Akarere ka Karongi, byo kubakira umudugudu abatishoboye mu manegeka ukaba uri gusenywa utamaze kabiri byapfiriye mu igenamigambi, ndetse ababigizemo uruhare bose bakwiriye kubazwa iki gihombo bateje Leta.
Ibi umuyobozi muri CLADHO yabigarutseho mu kiganiro yahaye BWIZA ku murongo wa terefone, nyuma y’uko mu karere ka Karongi imirimo irimbanyije yo gusenya umudugudu wa Gatoki ubuyobozi bwari bwaratujemo abimuwe ahabaye ibiza muri 2021.
Uyu mudugudu wa Gatoki, uri mu kagari ka Gasura ho mu murenge wa Bwishyura, wari waratujwemo imiryango irenga 40, ariko ibiri niyo itarasenyewe, kuva bahatuzwa Leta imaze igihe kirenga umwaka ibakodeshereza.
Umuyobozi ushinzwe guhuza gahunda muri CLADHO, Evariste Murwanashyaka yavuze ko bibabaje kuba hari abakora ibikorwa bitwara Leta amafaranga ntibanoze igenamigambi.
Ati:"Iyo hagiye gukorwa ibikorwa bitwara Leta amafaranga bibanza kwigwaho, hakanakorwa isesengura ku iyigangaruka ku bidukikije (Environment Assessment Impacts), rero birababaje kuba uwo mudugudu ugiye gusenywa utamaze kabiri, ibyo nagerageza guhuza no kutagira igenamigambi rinoze. Ndetse hakwiriye gukorwa ubusesenguzi uwagize uruhare mu kubaka uyu mudugudu akabazwa iki gihombo."
Akomeza avuga ko ubuyobozi mbere yo gukoresha amafaranga ya Leta bajya bagira ubushishozi, bakayashyira ahatazahombya Igihugu.
Umunyamakuru wigenga Ngoboka Sylvain, umaze imyaka irenga 10 akorera muri aka karere ka Karongi avuga ko atigeze atungurwa no kuba uyu mudugudu warasenywe utamaze kabiri, ari ikimwaro ku karere no gukoza isoni Umukuru w’Igihugu.
Kuri we ahamya ko muri aka karere ahabona icyo yita igenamigambi rihutiyeho ku buryo batatinya no gutuza umuturage mu gishanga bitwaje ko biri mu mihigo.
Mu gutanga igisubizo ku byakorwa asanga muri aka karere bakwiriye kunoza igenamigambi, kugira ngo aka karere gatere imbere nk’uko ahandi bikorwa.
Uko abari baratujwe muri uyu mudugudu wa Gatoki wabaye amanegeka babyakiriye ubwo watangiraga gusenywa
Mukamana Betty we na bagenzi be baganiriye na BWIZA icyo bahurizaho ni uko uyu mudugudu batujwemo muri 2021 ukaba uri gusenywa nyuma y’ibiri habayeho uburangare bw’ubuyobozi, bwabubakiye ariko bukibagirwa gufata amazi yaturukaga ku kigo cy’amashuri abanza cya Gatoki, ari nacyo cyabashyize mu manegeka.
Bahamya ko hari bamwe muri bo baje bajya munzu zuzuye, ni abagiye bazikoraho imiganda, bafatanyije ni ubuyobozi, ariyo mpamvu bababajwe no kuba barasubiye gukodesherezwa kandi bari barashyize umutima hamwe.
Aba baturage bavuga ko iyo ubuyobozi bubasha gushijoza Leta itari kugwa mu bihombo, cyangwa bakaba amafaranga baguze aho babatuye bari kububakiramo ibyumba by’amashuri, bakava ku rwego rw’ishuri ribanza nabo bakegerezwa iryisumbuye.
Aba baturage bose kandi bahuriza ku kuba Leta yarahombye amafaranga bitari ngombwa ko ihomba iyo habaho gushishoza ku kubatuza, kuko hari ibindi bibanza byiza bitari mu manegeka bari kuba baraguze.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuhoza Pascasie, mu kiganiro Isanzure gitambuka kuri BWIZA TV yahamije ko aya mazu arimo gusenywa nyuma y’uko abaturage bahatujwe bidateye kabiri hakaba amanegeka.
Ati:"Habayeho kubakira abari batuye mu manegeka, aho bimuriwe bahamaze umwaka biba ngombwa ko tubimura kuko naho habaye mu manegeka, ubu barakodesherejwe, habayeho kwibeshya mu gusuzuma ubutaka bari bagiye gutuzwamo aba baturage."
Akomeza avuga ko batarakora ubushakashatsi ngo bamenye uwaba yarateje igihombo Leta kugira ngo akibazwe, ni ubwo ahamya ko byaba byaragizwemo uruhare ni abatekinisiye b’akarere yemeza ko abari bahari ubwo uyu mudugudu wubakwaga batagihari.
Hari amakuru avuga ko ubu butaka batujweho bwabaye amanegeka akarere kabuguze asaga Miliyoni 12 Frw. Muri 2021 ubuyobozi bw’akarere ka Karongi bwimuriye imiryango 46 muri uyu mudugudu wa Gatoki, none 44 muri yo yatujwe munsi y’ikigo cy’ishuri habaye amanegeka harimo gusenywa, imiryango 2 niyo itarasenyewe kuko ituye mu rubavu rw’ikigo cy’amashuri.
Amafoto: Koffito
1 Ibitekerezo
ka Kuwa 30/07/24
nta manegeka ataturwa abahi. kuyobora amazi y’ishuri byari byoroshye kurusha gusenya. ubu imibare bize bayikoresha iki koko?
Subiza ⇾Tanga igitekerezo