Ni kenshi mujya mwumva umuntu avuga ko arwaye ikirungurira ariko hakaba hari n’ababyumva ntibamenye ibyaribyo kuko batarakirwaraho.
Ubundi umuntu urwaye ikirungurira biba byatewe n’aside (Acide) izamuka mu gifu hakazamuka ibintu bisharira kandi bisa n’ibitwika umuhogo umuntu akumva atameze neza.
Kugirango iyo Acide izamuke ahanini biba byatewe n’uko igice gihuza umuhogo n’igifu cyiba cyagize ikibazo bikabangamira igogorwa bityo bigatuma ibyo umuntu yariye bigaruka, kandi bikaza bishyushye bisa n’ibyotsa umuntu.
Mu by’ingenzi bishobora gutera igifu harimo kuba umuntu arwaye igifu, kuryama ukimara kurya, itabi n’umubyibuho ukabije.Gusa ibyo nibyo byibandwaho mu bitera ikirungurira ariko hari n’ibindi byinshi.
Mu gihe ufite ikirungurira, si byiza kwicara cg kuryama, ugomba guhagarara. Guhagarara wemye bifasha ibiri mu gifu kutazamuka mu muhogo, no kongera kumanura iyo aside iba yageze mu muhogo igasubira mu gifu, bityo ukaba ukirwanyije.
Ikindi n’uko mu gihe wumva aribwo ikirungurira kikizamuka ushobora kunywa amazi arimo indimu cyangwa icyayi kirimo shikarete ushobora no kujya kwa muganga igihe wumva bikaze.
Tanga igitekerezo