Ku mugoroba wo ku wa Gatatu umuhungu wa Perezida Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ubucuruzi hagati ya Uganda n’u Rwanda bwazamutse bugera kuri miliyoni 20 z’amadolari ku kwezi, akurikije imibare yatanzwe na Banki ya Uganda .
Gen. Kainerugaba, akaba n’umujyanama mukuru wa perezida ushinzwe ibikorwa bidasanzwe, yagize ati: "Uyu munsi nasuzumanye na Banki ya Uganda mbere yo kuza hano ... imibare ni miliyoni 20 z’amadolari ku kwezi arenze ayari asanzweho."
Yongeyeho ati: "Kuva umupaka wafungurwa mu ntangiriro z’umwaka ushize, ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Uganda buragenda bwiyongera. Mbere yuko umupaka ufungwa, ubucuruzi bwacu bwa buri mwaka bwari miliyoni 200 z’amadolari, bivuze ko yari miliyoni 17 z’amadolari ku kwezi". "Igihe umupaka wafungwaga ayo mafaranga yaragabanutse agera ku 60.000$."
Gen. Muhoozi yabwiraga abantu ibihumbi n’ibihumbi bari ku ishuri ryisumbuye rya Kigezi mu mujyi wa Kabale mu gitaramo cyo gushimira cyiswe ‘Rukundo Egumeho’. Gen Kainerugaba yari aherutse gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubawa isoko ryitiriwe Museveni na Kagame ku mupaka.
Mu birori bidasanzwe byabereye i Katuna, aho yakiriwe n’abaturage babarirwa mu magana bo mu turere twa Kabale ku ruhande rwa Uganda na Gicumbi ku ruhane rw’u Rwanda, aho Jenerali yifatanije n’intumwa z’u Rwanda nk’uko tubikesha Kampalapost.
Igitaramo cyo gushimira Imana cya ‘Rukundo Egumeho’ cyateguwe mu rwego rwo kwishimira ko hafunguwe umupaka wa Uganda n’u Rwanda kandi bihurirana n’icyumweru Gen. Kainerugaba agomba kwizihirizamo isabukuru y’amavuko.
Iyi nkuru yibutsa ko Gen. Muhoozi yagize uruhare mu gutuma umupaka wa Gatuna, wari umaze imyaka itatu ufunzwe, wongera gufungurwa binyuze mu biganiro bitandukanye yagiranye na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.
Tanga igitekerezo