Ntabwo kuva amaraso bisobanura ko umukobwa yari isugi. Umukobwa cyangwa umugore ashobora gukora imibonano akava amaraso biturutse ku mpamvu zitandukanye.
Uko ni na ko umukobwa w’isugi na we iyo akoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere byanze bikunze atava amaraso. Icya mbere gituma hatabaho kuva amaraso ni uko umukobwa aba yakoze imibonano abishaka kuko yateguwe neza. Ikindi ni iyo akoranye imibonano n’umuhungu akunda, na byo bimufasha kwitegura mu buryo bworoshye mu mutwe.
Kuva amaraso cg kutayava na none bituruka ku bwoko bw’akugara umukobwa afite (hymen), kuko dufite ubwoko butandukanye. Akugara korohereye, iyo gacitse ntibigombera kuva amaraso mu gihe hatabayeho ukundi gukomereka.
Hakongeraho ko hari abakobwa bake bashobora kuvuka batagafite, cg abandi bakagera igihe cyo gukora imibonano bwa mbere kararangije kwangirika bitewe n’imyitozo ngororamubiri itandukanye umukobwa yagiye akora.
Icya gatatu, ni igitsina cy’uwo babonana uko kingana. Iyo ari gito ku buryo kanjira mu buryo bworoshye, ntabwo yava amaraso. Cyane cyane ko bishobora kubaho ko igitsina gabo gito cyakwinjira mu myanya myibarukiro y’umukobwa ufite akugara gakoze ku buryo harimo umwenge munini hagati, maze ntikangirike.
Muri make, gukora imibonano umukobwa akava amaraso ntabwo ari byo bisobanura ko yari isugi. Gufatwa ku ngufu ni kimwe mu bintu byoroshye gutuma umukobwa/umugore ava amaraso, kuko aba akoreshejwe imibonano mpuzabitsina imyanya myibarukiro ye ititeguye ngo izane ububobere hamwe no kwaguka (elasticité/elasticity) ubusanzwe bizanwa no gutegurwa bityo ubushake bukaza.
ZIMWE MU MPAMVU ZATERA KUVA AMARASO:
Mu gihe umukobwa/umugore asa n’uwababutse ku nkondo y’umura ashobora kuva amaraso. Ibi bikaba bishobora kuba byizanye, cyangwa byatewe n’indwara runaka ifata imyanya myibarukiro (indwara nk’uburagaza cg imitezi na byo byabitera).
2. Umugore/umukobwa ashobora kuva amaraso nyuma yo gukora sex kuko afite utubyimba ku nkondo y’umura (akenshi tuba nta kibazo kindi twatera ku buryo muganga adukuraho mu buryo bworoshye).
3. Kuba umugore/umukobwa atazana ububobere buhagije. Muri iki gihe imibonano itinze kurangira hari igihe bimukomeretsa akaba yava amaraso.
4. Igihe umukobwa/umugore ari hafi kujya mu mihango cg ari bwo yari akimara kuyivamo, na bwo hari igihe ashobora gukora sex akava amaraso.
5. Mu gihe umukobwa/umugore afite ibisebe mu gitsina bishobora kuba byatewe n’indwara zifata imyanya ndangagitsina nka mburugu na bwo ashobora gukora sex akava amaraso.
6. Kuva amaraso uri gukora sex bishobora kuba ikimenyetso cy’uko umugore/umukobwa ashobora kuba agiye kurwara cancer y’inkondo y’umura, akaba yaratangiye kuzana nk’udusebe dushobora kuyibanziriza.
7. N’ibindi n’ibindi.
Ibyinshi bishobora gutuma umukobwa/umugore ava amaraso nta cyo biba bitwaye, ariko hari n’ibindi bishobora gutuma ava amaraso bikaba ibimenyetso by’indwara agomba kwivuza vuba.
Ni yo mpamvu umukobwa/umugore ujya ubona amaraso iyo amaze gukora imibonano agirwa inama yo kujya kwa muganga, akaba ari bo bamubwira niba impamvu ibitera ari iyo kuvurwa cg se niba bizikiza.
Ku mugore wacuze, igihe cyose avuye amaraso nyuma yo gukora sex aba agomba kwihutira kujya kwa muganga kuko biba bidasanzwe.
Tanga igitekerezo