Umuhanzi Ali Kiba ufatwa nka mukeba wa mugenzi we, Diamond Platnumz avuga ko ashobora gushyira hanze uko mugenzi we amugambanira agamije kumuhagarika mu muziki abinyujije mu birori aba ashaka kumutumiramo.
Aba bombi bafatwa nk�abarebana ay�ingwe ariko buri wese agashaka kwigaragaza nk�udafite urwango kuri mugenzi we.
Mu minsi mike ishize, Diamond yatangaje ko ari gutegura Wasafi Festival mu minsi iri imbere ariko ko yifuza ko Ali Kiba yaba mu bazayitabira. Yabwiye ibitangazamakuru byo muri Tanzania ko Manaje we, Babu Tale yegereye Ali Kiba kuri iyi ngingo.
Mu gusubiza kuri ubu butumire, Ali Kiba yasubizanyije amagambo yerekana umujinya avuga ko atakwitabira kandi ko Diamond arebye nabi yashyira ku karubanda imigambi ye mibisha.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instragram air nako yiyerurutsa, Ali Kiba yagize ati � Ntunzaneho ibintu byo mu wa Kabiri w�amashuri abanza. Ni nko kunyiba ikereyo yanjye ukanamfasha kuyishakisha. Unzibukire, umugabo avuga rimwe gusa gusa niba ushaka ngo nkwambike ubusa, mvuge n�ibyo uri kunkorera muri ibyo birori byawe, wabura n�umuntu n�umwe uza. Reka turekere aho gusa ibirori byiza Diamond Platnumz we.�
Diamond we avuga kuri ibi birori byatumiwemo n�undi utavuga rumwe na we, Harmonize, kuri uyu wa 30 Ukwakira yavuze ko yakwifuza kubona abahanzi nka Ali Kiba n�abandi bose bitabiriye. Yavuze ko biriya ari ubucuruzi kandi ko bidakwiye kuzamo kurebana ay�ingwe.
Iyi ni inshuro ya kabiri Ali Kiba yanga kwitabira �Wasafi Festival kuko no mu mwaka wa 2018, yateye utwatsi ubutumire bwa Diamond.
Kuri ubu, igihanzwe amaso ni ukureba niba Harmonize azemera kwitabira ibi birori mu gihe ukutarebana neza kwa Diamond na Ali Kiba ko gukomeje kuba ukw�injangwe n�imbeba.
Tanga igitekerezo