
Kuri uyu wa Kane ubwo abahanzi bitabiraga ikiganiro n’abanyamakuru binyuze mu kiganiro itangazamakuru ryagiranye na EAP itegura ibitaramo bitandukanye, Umuhanzikazi Aline Sano yahobereye byimbitse mugenzi we Chris Eazy maze bitera benshi urujijo.
Nk’uko ku ifoto bigaragara aba bombi bahoberanye basa nk’aho bari bafitanye urukumbuzi rudasanzwe cyangwa se hari ibindi bijyanye n’amarangamutima baziranyeho.Mu baguye mu kantu harimo na Junior Giti usanzwe areberera inyungu z’uyu musore asa n’utunguwe bigaragara ko atari abyiteze.
Aba bombe bahuriye ku rutonde n’ubundi rw’abahanzi bazasusurutsa abazitabira ibitaramo bagiye gukorera mu turere dutandukanye tw’igihugu.
Abandi bari kuri urwo rutonde harimo, Riderman,Bruce Melodie , Bwiza ,Bushali, Chris Eazy,Aline Sano na Afrique bagiye kuzenguruka intara zose z’Igihugu mu bitaramo bya MTN Iwacu na Muzika Festival bitegurwa na Easte African Promoters (EAP) yahoze inategura GUMA GUMA Super Star mu myaka ishize.
Riderman na Bruce Melodie ni bamwe mu bahanzi bakuru bagiye bakora ibitaramo bitandukanye.Aba bandi bagiye gusangira urubyiniro bamwe ni ubwa mbere bagiye kugaragara mu bitaramo bigari nk’ibyo aho batewe amarangamutima yo kuba bagiye gukorana na bakuru babo.
Mu kiganiro cyahuje Ubuyobozi bwa EAP n’abandi baterankunga nkuri uyu wa Kane, hagaragajwe uburyo ibi bitaramo bizajya bikorwamo mu byiciro aho ku ikubitiro bizatangira taliki 23 Nzeri bigasozwa mu Ugushyingo taliki 23.
Habajijwe impamvu abahanzi gakondo n’abaririmba indirimbo zihimbaza Imana batagaragaye mu bazaseruka muri ibi bitaramo biteganyijwe, maze Mushyoma Joseph uzwi nka Boubu atangaza ko ubutaha bazatekerezwaho ariko kugeza ubu abatoranijwe ni abavuzwe haruguru.

Tanga igitekerezo