Ururimi ni igikoresho cyifashishwa mu itumanaho hagati y’umuntu n’undi.
Kumenya indimi z’amahanga byagufasha kumvikana n’umuntu uturuka mu gihugu kimwe n’ikindi.
Indimi zagufasha kugira inshuti zitandukanye nta mupaka.
Ururimi ni kimwe mu bituma habaho gufata imico y’abandi bantu cyangwa se ibindi bihugu. Twavuga ko ari igikoresho ndangamuco.
Rwifashishwa kandi mu bubanyi n’amahanga, aho usanga ibihugu bikoresha indimi runaka, bikongeraho n’iz’amahanga zikoreshwa cyane nk’Igifaransa n’Icyongereza.
Kugira ngo umenye kuvuga ururimi neza, urasabwa gukurikiza aya mambwiriza:
IBANDE CYANE MU GUSOMA
Kugira umuco wo gusoma ibitabo, inkuru ngufi n’inkuru ndende n’amakuru, byongerera umuntu amahirwe yo kunguka amagambo mashya no gufata mu mutwe.
GUHOZAHO
Niba wiyemeje kujya usoma bimwe mu byo nababwiye haruguru, birasaba ko ubikora buri munsi, mu gihe runaka wihaye. Niba warihaye gahunda yo kubikora iminota 30 cyangwa isaha; mu gitondo, ku manywa cyangwa nimugoroba; ni ngomba ko ubigira akamenyero. Aha wagerageza kumva n’ibiganiro cyangwa se amakuru avugwa mu rurimi ushaka kumenya ku maradiyo n’amateleviziyo.
IFASHISHE INKORANYAMAGAMBO CYANGWA POROGARAMU ZITANDUKANYE
Inkoranyamagambo(Dictionaire) ni igikoresha kiguha ubusobanuro bw’amagambo agera ku bihumbi. Mu gihe hari ijambo usobwe, ni byiza ko urebera ubusobanuro muri iki gitabo. Iki gitabo gishobora kugira ijambo rifite ubusobanuro busaga 40; ibi birasaba wowe nk’umusomyi kugira ubusesenguzi, ukareba ubusobanuro bufitanye isano n’ibyo usoma. Hari amaporogaramu akoreshwa muri telephone zacu zigezweho cyangwa se mudasobwa, yose adufasha kubona ubusobanuro no gukora imyitozo. Wifashishije izi porogaramu, ushobora kumenya niba uburyo usomye ijambo ari bwo, wakora imyitozo y’ikibonezamvugo, ukabona n’uko ijambo ryakoreshwa mu nteruro.
KWIGIRA KURI MURANDASI
Kuri murandasi(internet), hari imbuga zigisha ururimi zagufasha kwiga ururimi nka The Fluency Course rwigisha Icyongereza. Ku mbuga nk’izi, haba hari imyitozo yaba iyo mu nyandiko cyangwa mu magambo.
SHAKA UBURYO UVUGANA N’AB’URURIMI KAVUKIRE
Kuvugana n’abantu bavukiye mu rurimi byagufasha kumenya aho ubushobozi bwawe bugeze mu rurimi, ukaba wanakosora amakosa yawe mu mivugire.
REKA URURIMI RUBE KU NGENGABIHE YAWE Y’UMUNSI
Shyira umutima ku rurimi ushaka kumenya. Gerageza kumva umuziki, urebe amafilimi yakozwe muri urwo rurimi. Gerageza buri kimwe cyagufasha kumenya urwo rurimi.
IHUZE N’ITSINDA RYO KUGANIRIRAMO URURIMI
Ahanini biragoye cyane ko wamenya ururimi wenyine, nta muntu mugiye muganira. Gukora itsinda ry’abantu muhuje umugambi wo kumenya ururimi byagufasha kurumenya byihuse. Uzaharanire kuba uwa mbere utuma iryo tsinda rikoresha urwo rurimi. Niba mwakoze iri tsinda kandi, kiba kizira kuvugiramo urundi rurimi. Uko ikoranabuhanga rikomeje kuzamura uwego, hari uburyo bwinshi bwo gukora amatsinda, cyane wifashishije imbuga nkoranyambaga nka Facebook na WhatsApp.
AMAKOSA NTAKAGUCE INTEGE
Biragoye cyane kubona umuntu uvuga ururimi adakosa. Niba uyu munsi ukoze ikosa, ejo uzarikosora. Nubasha kumenya ko ukoze ikosa, ishimire ko ubimenye kuko ni yo nzira yo kwikosora. Wowe ongera imbaraga kandi nakwizeza ko byose bishobokera abashaka.
6 Ibitekerezo
Niyinezeza wo ku Cyato Kuwa 01/07/21
Jyewe Ndasoma Sisobanukwirwe Sinzi Impanvu Kandi Imbazi Amavabu?
Subiza ⇾mizero lioner Kuwa 01/01/22
ndashaka kumenya icyongereza ariko nugutangira azeru
Subiza ⇾omega Kuwa 01/10/22
Ntago nzi nakimwe nukutangira
Subiza ⇾ndayishimiye fidele Kuwa 10/05/22
ndashaka kumenya icyongereza
Subiza ⇾jmv nubuhoro mustapha burera g.s kigeyo Kuwa 09/06/22
bisaba gusoma ibitabo cyane najye naratagiye
Subiza ⇾niyobuhungiro Kuwa 22/12/22
Nibyiza kuduha impuguro Ari ushakakumenya icyongereza yasiga number tugakora gurup tukigishany nange ndimushy
Subiza ⇾Eraste TUYISENGE Kuwa 04/01/23
ewana izinama zirankomeje nkunda gucikintege ariko ngiye kubikorana umuhate nkurikige ayamabwiriza yose
Subiza ⇾nindese wifuza kumenya igifransa ngo tujyanirane?
Tanga igitekerezo