Amahuriro y’abanyamakuru muri DR Congo no hanze ari kwamagana iyicwa ry’umunyamakuru ukuriye ishami rya Radio Maria i Goma warashwe n’abitwaje intwaro bishyuwe amadorari atanu ya Amerika, nk’uko umukuru w’umujyi wa Goma yabitangaje.
Edmond Bahati Monja yarasiwe ku muhanda ku wa Gatanu nijoro tariki ya 27 Nzeri 2024,mu gace ka Ndosho muri Goma, ahita apfira aho, igipolisi kivuga ko abamwishe babanje kumwambura ibyo yari afite.
Mu cyumweru kimwe gishize mu mujyi wa Goma hishwe abantu barenga 10 barashwe n’amabandi yitwaje intwaro, nk’uko Radio Okapi ibivuga.
Patrick Kalemba utuye i Ndosho mu mujyi wa Goma, yabwiye BBC ko urugomo n’ubwicanyi ubu bitumye “kuba muri uyu mujyi ni ukubana n’urupfu”.
Ku wa Mbere tariki ya 30 Nzeri 2024, igipolisi kiyoboye umujyi wa Goma cyeretse abanyamakuru abagabo batatu, barimo umwe bagenzi be bavuze ko ari mu mutwe wa Wazalendo, bashinja kurasa Edmond Bahati.
Mu mashusho, umwe yumvikana avuga ko yazanywe muri iki gikorwa n’uwo ‘muzalendo’ ari na we warashe amasasu yishe Bahati, akavuga ko bamwishe kubera “amakimbirane” atasobanuye.
Umuyobozi w’Umujyi wa Goma, Komiseri wa polisi Kapend Kamand Faustin, yabwiye abanyamakuru ko aba bagabo bacyekwa kwica Bahati, bazaburanishirizwa urubanza imbere ya rubanda.
Kepend Faustin yumvikana kuri Radio Televiziyo ya RD Congo agira ati: “Ku madorari atanu bishe umuntu…Ubukana bw’itegeko buzakurikizwa”.
Komiseri Kapend ashimira inzego z’umutekano zakoze akazi gakomeye zigafata aba bakekwa.
bbc
Tanga igitekerezo