Kuwagatandatu tariki ya 9 Ugushyingo 2019, myugariro ukinira ikipe ya Buildcon FC muri Zambia, Usengimana Faustin wanakiniye Rayon Sports na APR FC yasabye ndetse anakwa umuumukobwa bari bamaranye igihe bakundana , Bayingana Daniela.
Ni umuhango wabereye i Rubavu, mu Busitani bwa kaminuza ya UTB. Biteganyijwe ko tariki ya 15 Ugushyingo 2019 aba bombi bazasezerana imbere y’amategeko mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo. Nkaho tariki ya 16 Ugushyingo saa 15:00’ bakazasezerana imbere y’Imana muri Parkland Remera.
Usengimana Faustin ni umwe mu bakinnyi bake b’abanyarwanda bakinnye igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexique muri 2011.Hano mu Rwanda kandi yakiniye ikipe Rayon Sports na APR FC kandi atwarana nazo ibikombe.
Tanga igitekerezo