Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ ku wa Kabiri yaguye miswi na Super Eagles ya Nigeria 0-0, mu mukino wa kabiri wo mu tsinda D w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc.
Ni umukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera, urebwa n’abarimo Perezida Paul Kagame wari umaze imyaka umunani atagaragara muri Stade.
Amavubi yawutangiye asatira cyane, gusa abarimo Mugisha Gilbert, Mugisha Bonheur, Muhire Kevin na Kwizera Jojea ntibabyaza umusaruro uburyo bw’ibitego bagiye babona.
Nigeria yagowe no kwinjira mu mukino ni yo yabonye uburyo bukomeye biciye ku bakinnyi bayo b’ibihangange nka Ademola Lookman wa Atalanta yo mu Butaliyani, Victor Boniface wa Bayer Leverkusen na Victor Osimhen wa Galatasaray; gusa umunyezamu Ntwali Fiacre watowe nk’umukinnyi mwiza w’umukino atabara Amavubi ubugira kenshi.
Nyuma y’iminota irenga 90 yo gusatirana, byabaye ngombwa ko amakipe yombi agabana amanota nyuma yo kubura iyanyeganyeza inshundura z’indi.
Super Eagles yakomeje kuyobora itsinda D n’amanota ane, imbere ya Bénin yaraye itsinze Libya ibitego 2-1 ikagira amanota atatu n’Amavubi ya gatatu afite amanota abiri.
Libya ni yo ya nyuma mu tsinda n’inota rimwe.
Amavubi azagaruka mu kibuga mu kwezi gutaha akina na Bénin mu mikino ibiri, uwo kwishyura akaba ari wo uzabera ku Mahoro.
Amafoto: @Justin Biregeya
Tanga igitekerezo