3 Yohana 2
“Ukundwa, ndagusabira kugira ngo ugubwe neza muri byose, ube mutaraga nk’uko umutima wawe uguwe neza.”Umuntu aremwe mu bwiza n’ishusho y’Imana. Imana igizwe n’ubutatu bwera/butagatifu; Imana, Umwana n’Umwuka Wera kandi bwose buba ahantu hamwe. Umwuka na Roho biba mu mubiri umwe.
Umwuka ni kamere y’umuntu y’ubumana yaremanwe kugira ngo ajye aganira n’Imana. Roho ni ibitekerezo, ubwenge, gahunda, amarangamutima, amahitamo no n’igice cy’umuntu gifata ibyemezo, cyane ubumuntu.
Roho ni igice cy’umuntu kimufasha kuba mu isi. Umubiri ni inzu ibamo abandi babiri kandi igaha umwuka ndetse na roho uburyo bwo kwigaragaza. Imana yifuza ko utera imbere kandi ukaba mu buzima bwiza. Aya magambo ‘mayest prosper’ yo mu Rugiriki asobanuye ngo “ Kugera ku cyo wifuza; kugira urugendo ruteye imbere/gutera imbere mu rugendo.”
Ese hari intego z’umwuka, iz’akazi, umubano cyangwa se izindi nzozi ziva ku Mana wigeze ugeraho? Amagambo “ In Health” mu Rugiriki asobanuye “ kuba mu mutekano, umeze neza, wuzuye, kumererwa neza mu mubiri; kuba utarabaswe n’amahame.”
Aya magambo ntabwo avuga ku buzima bw’umubiri ahubwo ni ubuzima bw’umwuka. Iyo umuntu atabaswe n’imyumvire, aba ashikamye,akumva ko Ijambo ry’Imana ritajegajezwa n’ibiriho, rubanda ndetse n’imirimo ya Satani/ibikorwa bibi.
Ubu ngubu, ndashaka kuvuga ku buzima bwa roho. Watabarwa ukava mu bapfuye nka Lazaro ariko yakomeje gufungwa muri roho! Hari impamvu nyinshi zituma umuntu akomeza kuzirikirwa muri roho.
Ngiye kubabwira iz’ingenzi. Ni:
Amagambo
Imirimo y’umubiri
Kutababarira
Amabwiriza yanditswe
Imivumo
Ibya roho
Indahiro
Amasezerano
Kumvikana nabi
Isano
Kuramya ibishushanyo
Igikorwa gihuje ababiri
Twavuze ibijyanye no kuguma kuri roho mu ngingo no mu masomo yatambutse. Ubu tugiye kuvuga ku mbaraga z’amagambo.
Imbaraga z’amagambo
“ Urupfu (gusenyuka cyangwa kurimbuka) n’ubuzima (kubutwara neza) biri mu mbaraga z’ururimi, abarukunda bazatungwa n’icyo ruzana.” Imigani 18:21.
Ubuzima bwawe bw’ahazaza buri mu kanwa kawe. Imana yita ku magambo yawe n’ubwo wowe utabikora!
Iri tegeko ry’ubwami ni ingenzi kurigenderamo kubera ko nk’itegeko rya rukuruzi riyobora isi Imana yaturemeye.
Amagambo abitse imbaraga, yarema cyangwa agasenya.
Ugomba kwiga kugenzura ururimi rwawe kubera ko wirengera amagambo uvuga. Amagambo ni nk’usubira inyuma agiye guhangana n’umuvuze. Reka tuvuga kwikururira ibintu n’imivumo y’ijambo.
Hari umuvumo n’Imana itarinda abantu: imivumo Abakirisitu biyaturiyeho. Ni uburyo bukomeye abizera bikururiraho ibibazo ariko ntibamenye icyabiteye. Kwiyaturiraho amagambo mabi bifungwa umuryango imisha yari kunyuramo ikuzaho, maze ukakira imivumo.
Vuga ubugingo, reka kuvuga urupfu.
“Umwuka ni we utanga ubugingo; umubiri nta cyo umaze. Amagambo (ukuri) mbabwiye ni yo mwuka kandi ni yo bugingo” Yohana 6:63
Amagambo yawe najyane n’Ijambo ry’Imana. Vuga amagambo arimo kwizera kutanyuranya n’ibyo Imana yakuvuzeho. Vuga ubugingo mu buzima bwawe. Yesaya 55:11, “ Ni ko ijambo riva mu kanwa kange rizamera. Ntirizagaruka ubusa ahubwo rizasohoza ibyo nshaka, rizashobora gukora icyo naritumye.
Mu buzima bwawe wihisha abanzi uvuga ijambo ry’Imana. (Zaburi 17:4) Intabwe zawe zizakomera kandi ntuzanyerera kuko uzaba uvuga Ijambo ryayo.
“ Akanwa k’umukiranutsi kavuga iby’ubwenge n’ururimi rwe rukavuga ibyo gukiranuka. Amategeko y’Imana ye ari mu mutima we, nta ntambwe ze zizanyerera.” Zaburi 37:30-31.
Ubwo mose yoherezaga intasi 12 nk’uko biri mu Kubara 13 na 14, bagombaga kutata ubutaka Imana yari yarabasezeranyije kubaraga, Yosuwa na Kalebu bagarutse bavuga bati: “Tuzamuke none aha tugahindure, kuko tubasha rwose kuhatsinda.”
Abandi 10 bazanye inkuru y’incamugongo yavugaga ku basore b’ibigango n’imirwa izitijwe ibikuta. Umwanzuro bafashe: “ Ntabwo twashobora kurwanya bariya bantu kubera ko baturusha imbaraga.” Imana yaciye urubanza rwayo. Ba batasi bose; abizera n’abatizera bigeneye iherezo ryabo bitewe n’amagambo biyaturiyeho. Bibiliya ntabwo isobanura ibi ngibi byose.
“ Amagambo yawe ni yo azagutsindishiriza kandi n’amagambo yawe ni yo azagutsindisha.” Matayo 12:37.
Ni ingenzi kugira icyo ukura muri uyu murongo. Yesu nta bo yigeze abwira ko amagambo ahindura umuntu ‘umukiranutsi’. Yavuze ko AMAGAMBO YANYU azabatsindishiriza cyangwa akabatsindisha. Ntabwo ari ayo abandi bakuvugaho cyangwa se bakubwira, ahubwo ni ayo wivugira ubwawe.
Icyo ugomba kumenya cyane ni uko wakwitondera amagambo uvuga kuko agucira urubanza. Ntabwo nasobanura ibi mu buryo buhagije. Akenshi iyo umuntu yivuzeho amagambo y’ubuswa cyangwa mabi, arisegura ngo ‘ntabwo ari byo nashakaga kuvuga”. Ariko ntabwo yahakana itegeko cyangwa ihame ry’ubwami bw’Imana.
Kuvuga ko atari byo washakaga kuvuga ntibigabanya cyangwa ngo bikureho ingaruka z’amagambo wavuze cyangwa ngo akuvanemo uruhare wagize mu kuyavuga. Mariko 14:66-72 havuga mu rukiko rw’Umutambyi Mukuru, Petero yahakanye ko ari intumwa ya Yesu. Mu kubisubiramo ku nshuro ya gatatu, Petero yatangiye ‘kwivuma no kurahira”. Mu yandi magambo, umuvumo yiyaturiyeho ni wo wakoze.
Petero yaricujije ubwo yibukaga ijambo Yesu yamubwiye ariko hari ugushidikanya niba yarabonye ingaruka zose z’amagambo ye. Nyuma y’iminsi itatu, kumva yari yasamye, abamalayika babwiye abagore (Mariya Mgadalena, Mariya nyina wa Yakobo na Salome) bati : “ Nimugende mubwire abigishwa be na Petero muti: ‘Arababanziriza kujya i Galilaya, iyo ni ho muzamubonera nk’uko yababwiye.’” Mariko 16:7. Petero ntabwo yari agifatwa nk’umwigishwa. Amagambo ye yatumye akurwaho umwanya w’umwigishwa wa Yesu. Nyuma muri Yohana 21:15-17, Bibiliya itubwira ukuntu ubuntu bwa Yesu bwakinguriye amarembo Petero akongera kuba umwigishwa.
Yabajije Petero inshuro eshatu “ Urankunda?” na we agasubiza ati: “ Yego”, yarabyemeraga buri uko Yesu yamubazaga. Yasu yashakaga ko Petero ahindura amahatimo yari yagize mbere.
Inshuro zose Petero yahisemo nabi, ubu ahisemo neza. Petero yongeye kuba umwigishwa wa Yesu maze amenyekana atyo.
Hari uburyo/inzira.
1. Kwihana-kwemera ko twagize amahitamo mabi maze tukihana.
2. Guhinduka-tugomba guhindura amakosa twakoze cyangwa twavuze.
Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.
Imana igihe umugisha…!
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
[email protected]
+14123266034(WhatsApp)
Twitter: @ivugabutumwa
Facebook: Nibintije Evangelical Ministries International
Tanga igitekerezo