Abaturage basaga 400 bakorera akazi kabo ka buri munsi ko kwinura umucanga mu mugezi wa Koko no kuwupakira mu byombo, bavuga ko ubuzima bwagarutse nyuma y’igihe kinini baranambye biturutse ku mwiryane w’ubuyobozi.
Aba baturage nubwo byitwa ko bakora akazi gaciriritse, buri umwe wese waganiriye na BWIZA kuri uyu wa Kane, tariki 02 Kanama 2024 ahamya ko aka kazi kamutunze kandi ko hari aho kamukuye hakaba hari naho kamugejeje.
Abenshi muri bo bavuga ko nta kindi gitunze imiryango yabo uretse amafaranga bavana mu kazi ka buri munsi ko mu mucanga wo mu mugezi wa Koko, bo bageze ubwo batazira akazina ka "Kimaranzara".
Habumugisha Tumaini, atuye mu murenge wa Gihango, akagari ka Congonil avuga ko ubuzima bwe bwa buri munsi abukesha umugezi wa Koko.
Ati: "Aka ni akazi kadutunze nubwo ari ak’imbaraga, uwahageze wese arakora agacyura amafaranga, kuburyo ntawahageze ngo yicwe n’inzara."
Akomeze avuga ko aka kazi amaze ku kavanamo ingurube 2 n’inkoko 12 yoroye iwe mu rugo, ku buryo iyo atakoze aba yumva yahombye byinshi.
Tumaini ahamya ko mu gihe uyu mugezi wa Koko bakoreramo wamaze ufunzwe benshi barwaje bwaki, abandi ubuzima bwari bwarahagaze kuko uyu mugezi bawufata nk’ibishyimbo byabo.
Ati: "Uyu mugezi niwo duhinga, niwo duhembera, mbese nibyo bishyimbo byacu, kuri ubu turi kwishimira ko Perezida Paul Kagame yongeye kutwuburira isahane, akadufungurira umugezi."
Uwiringiyimana Augustin, nawe akora akazi ka buri munsi ko gupakira umucanga mu byombo, avuga ko mu myaka itandatu akamazemo ariko kabeshejeho umuryango we.
Ati: "Aka kazi nkamazemo imyaka 6 ari nako gatunze umuryango wanjye umunsi ku munsi, maze kuvanamo inzu kandi nakagezemo ntayo ngira."
Yakomeje adutangariza ko mu bihe byashize bashegeshwe no kuba abayobozi mu karere bari babafungiye umugezi bituma bajya gukorera mu karere ka Nyamasheke, ntibajye babona icyo basagurira imiryango.
Nsengiyumva Ferdinand ati: "Aha tuhakorera umurimo w’amaboko utunze abantu benshi, kuburyo abenshi tuzamo dufite intego, nkanjye maze kuvanamo inzu y’amabati y’ibyumba 2 n’uruganiriro, nkaba ndimo gukora ngo mbashe kwigurira inka."
Kuva 2022 mu ntangiriro Imigezi yahoze yinurwamo umucanga na Kompanyi ya UWABARAKA yajemo ibibazo, maze n’uruhushya rwayo rwagombaga kurangira mu Ukwakira 2022, bayihagarika muri Nzeri yuwo mwaka, abenshi mu bayikoreraga bicwa n’inzara, abandi basuhukira mu karere ka Nyamasheke, n’uyu mugezi wa Koko usanzwe ukorerwamo n’abasaga 400 ku munsi ukaba wari umwe muyahagaze.
Uyu mugezi waje guteza ibibazo ubwo wasabwaga na Kompanyi ya Quaring Ltd ariko hazamo umwiryane, no kutavuga rumwe hagati y’inama njyanama y’aka karere n’uwari Guverineri w’intara y’iburengerazuba, biza kurangira Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu kuya 28 Kamena 2023 buseshe inama njyanama na Guverineri bumucishaho mu minsi mike, imirimo ikaba yarongeye gusubukura uko byahoze mbere.
Umugezi wa Koko aho winjirira mu kiyaga cya Kivu uhana imbibi n’imirenge ya Musasa na Gihango mu karere ka Rutsiro, ukaba umwe muyinurwamo umucanga ukunzwe by’umwihariko mu gihugu cy’abaturanyi cya RD Congo.
Tanga igitekerezo