Umukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere wagombaga guhuza Rayon Sports na APR FC, wongeye kwimurwa usimbuzwa uwa APR FC na Gasogi United.
Ku wa 19 Ukwakira ni bwo Rayon Sports yagombaga kwakira APR FC kuri Stade Amahoro, mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona utarakiniwe ku gihe bitewe n’uko Nyamukandagira yari mu mikino ya CAF Champions league.
Amakuru ariho avuga ko ikipe y’Ingabo z’Igihugu yamaze gusaba ko uyu mukino wongera kwigizwa inyuma, ahubwo hagakinwa uw’umunsi wa gatanu wa shampiyona izahuriramo na Gasogi United kugira ngo "ingengabihe ya shampiyona yubahirizwe".
APR FC ifite imikino itatu y’ibirarane irimo uwa Rutsiro FC, Bugesera FC ndetse na Rayon Sports. Iyi kipe mu ibaruwa yandikiye Rwanda Premier league yasabye ko ibi birarane bikurikirana nk’uko byagombaga gukurikirana ku ngengabihe ya shampiyona.
Uyu mukino ugiye kongera gusubikwa mu gihe Rayon Sports imaze igihe yugarijwe n’ibibazo by’amikoro yari iwitezeho kuyinjiriza amafaranga azayifasha kubikemura.
Kongera kwigiza uyu mukino inyuma bisobanuye ko amahirwe ya Rayon Sports yo kwakirira umukeba kuri Stade Amahoro yaba yatangiye kuyoyoka.
Impamvu ni uko nyuma y’itariki ya 19 hazahita hakurikiraho imikino y’ikipe y’igihugu ’Amavubi’ izaba ishaka amatike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 ndetse na CHAN.
Indi mpamvu ni uko kuva mu kwezi gutaha k’Ugushyingo hateganyijwe imirimo yo gusana ikibuga cya Stade Amahoro kimaze igihe cyarangiritse, igihe iyi Stade izongera kongera kubonekera kikaba kitazwi.
Kuri ubu hari amahirwe menshi y’uko umukino wa Rayon Sports na APR FC ushobora kubera kuri Kigali Pele Stadium.
1 Ibitekerezo
ruganzu Kuwa 05/10/24
Amahugurwa ligue yagiye gukorera TZd nibinyoma ni tourism bagiyemo yo kwirira cash Gusa Nuko Ari cash za ferwafa UBundi bagasubije amafaranga mw isanduka ya leta.murakoze
Subiza ⇾Tanga igitekerezo