Ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Congo kiri mu by’ingenzi byagarutsweho na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu ijambo rye nyuma yo kurahirira kuyobora u Rwanda muri iyi manda ye nshya ya kane y’imyaka itanu.
Mu ijambo rye, Umukuru w’u Rwanda yongeye gushimangira ko igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari cyo kigomba gufata iya mbere mu gushakira amahoro igice cyacyo cy’Uburasirazuba kuri ubu kirangwamo umutekano muke kuva mu myaka hafi 30 ishize.
Uburasirazuba bwa DRC bwakomeje kubuzwa amahoro n’intambara zitezwa n’imitwe y’inyeshyamba iburangwamo by’umwihariko iyo mitwe ikaba yaratangiye kubuza abatuye muri icyo gice amahoro kuva mu 1994 ubwo hahungiraga abo mu ngabo zari zimaze gutsindwa nyuma yo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Perezida Kagame yagize ati :“Amahoro mu karere kacu ni ingenzi cyane ku Rwanda, ariko akomeje kubura, cyane cyane mu Burasirazuba bwa Congo, amahoro ntashobora gutangwa n’uwo ari we wese ukomotse aho ari ho hose uko yaba afite imbaraga kose mu gihe uruhande rurebwa n’ikibazo rudakoze ibikwiye. Amahoro ntabwo ashobora kwizana ubwayo, twese dukwiye kubigiramo uruhare.”
Agaruka ku kazi gakorwa n’abahuza batandukanye barimo Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço washyizweho n’umuryango w’Afurika yunze ubumwe ngo ahuze u Rwanda na Congo ndetse na William Ruto washyizweho na EAC Perezida Kagame yashimiye akazi bakomeje gukora ariko avuga ko ibyo bakora byose ntacyo byageraho n’ubundi DRC itabigizemo uruhare, ati: “Ibyo bidahari ubudakemwa bw’abahuza bushyirwaho n’akarere ntibushobora kugira icyo bumara.”
Umukuru w’u Rwanda yashimangiye ko “Ku muntu wese gukora icyo agomba gukora kugira ngo abandi bagire amahoro ntibikwiye kugaragara nk’impuhwe, ni itegeko. Iyo bidakozwe ni yo mpamvu abantu bahaguruka bakabirwanira, bigomba kumvikana nk’ingenzi kuko ni ikibazo cy’uburenganzira bw’abantu kandi ntibishoboka ko habaho amahoro iyo ibyo bitubahirijwe.”
Ati: “Ntushobora kubyuka umunsi umwe ngo uhakane uburenganzira ku bwenegihugu bw’umuntu wese hanyuma ngo wizere kubisohokamo amahoro. Tugomba kubaha amahitamo ya buri wese, twese tugaharanira gukora neza mu bushobozi bwa buri wese, ntihakiriho umwanya w’abanyembaraga ngo bategeke abandi icyerekezo cy’uko bakwiye kubaho cyangwa guhimba imvugo zigoreka ukuri. Ibi bigomba guhora byamaganwa yewe no mu bihe bitoroshye.”
Perezida Kagame kandi yamaganye akarengane ako ari ko kose yaba agakorewe Abanyafurika kaba agakozwe n’ibihugu byo ku yindi migabane cyagwa akazanwe n’Abanyafurika hagati yabo ubwabo ati: “Twebwe Abanyafurika twakomeje kwamagana akarengane, nta somo na rimwe dukeneye ritwigisha uko twabikora.”
Umubano w’u Rwanda na DRC urimo igitotsi kuva muri 2022 ubwo inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zongeraga kubura ibitero kuri icyo gihugu cyo kikazishinja kuba zihishwe inyuma n’Igihugu cy’u Rwanda ngo gishaka amabuye y’agaciro muri Congo, ni ibirego ariko u Rwanda rutahwemye guhakana aho narwo ahubwo rushinja Leta ya DRC kwifatanya n’abo mu mutwe wa FDLR bafite umugambi wo guhungabanya umutekano mu Rwanda.
Ubuhuza bukorwa n’Angola kuri ibi bihugu byombi bukaba ari bwo rukumbi kuri ubu bwitezweho kuzagarura amahoro mu Karere n’ubwo abo muri M23 bo batabukozwa, ni mu gihe ariko Perezida wa Congo na we akomeje gutsemba ibyo kuba yagirana ibiganiro na M23 ahubwo akemeza ko imishyikirano yose yayigirana n’u Rwanda.
Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda izamara imyaka itanu, ni ku nshuro ya kane atorewe kuyobora u Rwanda. Kuri iyi nshuro Abanyarwanda bakaba baramutoye ku majwi 99.18%.
1 Ibitekerezo
Nkurunziza Emmanuel Kuwa 11/08/24
Itegeko nshinga rivuga ko mandat izamara imyaka 7
Subiza ⇾Tanga igitekerezo