Umutoza Torsten Frank Spittler w’ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ yitabaje abandi bakinnyi bashya, kugira ngo bamufashe kwitegura umukino wo kwishyura u Rwanda ruzahuriramo na Djibouti ku wa Kane w’iki cyumweru.
Ku Cyumweru tariki ya 27 Ukwakira Djibouti yari yakiriye Amavubi kuri Stade Amahoro, mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike ya CHAN izabera mu bihugu bya Kenya, Tanzania na Uganda.
Igitego cyo ku munota wa 79 w’umukino cya Gabriel Dadzie ni cyo cyafashije Djibouti kwisasira u Rwanda.
Nyuma y’uyu mukino umutoza Frank Spittler yabwiye itangazamakuru ko “kuba u Rwanda rwatsinzwe na Djibouti nta gisebo kirimo, kuko u Rwanda si Brésil”.
Uyu mutoza w’Umudage yavuze ibi nyamara mu gihe nta hantu na hamwe hazwi ndetse yemwe mu byiciro byose Djibouti yari yarigeze itsinda Amavubi y’u Rwanda.
Hejuru y’ibi Djibouti yakoze ibyananiye ibihangange nka Nigeria na Bénin, iba ikipe ya mbere itsindiye Amavubi muri Stade Amahoro ivuguruye.
Biteganyijwe ko amakipe yombi azahurira mu mukino wo kwishyura ku wa Kane w’iki cyumweru.
Mu rwego rwo kwitegura uyu mukino abakinnyi bane bashya barimo Nizeyimana Mubarakh wa Marines FC, Niyonkuru Sadjat wa Etincelles FC, Twizerimana Onesme wa Vision FC na Kanamugire Roger wa Rayon Sports bahise bongerwa mu kipe y’Igihugu.
Aba kuri uyu wa Mbere bagomba gusanga bagenzi babo mu myitozo mu gutegura uriya mukino.
Tanga igitekerezo