Umuntu wakoze itara, yashakaga urumuri, uwakoze ikamyo, yashakaga imizigo, uwubatse hotel, yashakaga amacumbi, uwahinze ibirayi, yashakaga amafunguro, n’uwakuremye hari icyo yagushakagaho.
None tekereza umuntu utwaye fuso y’umucanga, mu bukwe ngo itware abageni. Byakunda kandi yabageza aho bashaka hose, ariko izaba irigukora icyo itaremewe. Ni icyo kibazo abantu benshi bafite. Ubuzima burabagoye kuko mu byukuri batazi icyo baremewe, bamwe ntan’ubwo bifuza kubimenya, n’abandi ntibazi icyo bakora ngo bakimenye.
Muri Matayo 16:15-19, harimo inkuru rya Yesu rivuga riti:
Arababaza ati :“Ariko mwebwe ubwanyu mugira ngo ndi nde?”, Simoni Petero aramusubiza ati: “Uri Kristo, Umwana w’Imana ihoraho.” Yesu aramusubiza ati: “Urahirwa Simoni wa Yona, kuko umubiri n’amaraso atari byo byabiguhishuriye, ahubwo ni Data wo mu ijuru. Nanjye ndakubwira nti ‘Uri Petero, kandi nzubaka Itorero ryanjye kuri urwo rutare, kandi amarembo y’ikuzimu ntazarishobora.’ Nzaguha imfunguzo z’ubwami bwo mu ijuru, kandi icyo uzahambira mu isi kizaba gihambiriwe mu ijuru, n’icyo uzahambura mu isi kizaba gihambuwe mu ijuru.”
Iki cyanditswe, kiratwigisha neza inzira zo kumenya icyo waremewe, ndetse n’inyungu zabyo. Intumwa zagendanye na Yesu, ariko zitazi uwo ariwe neza, bamwe bacyekaga ko ari imwe mu ntumwa zapfuye iragaruka. Ariko Petero aramutahura neza, avuga ko ari Kristo, Umwana w’Imana ihoraho. Isirayeli yaritegereje Kristo uzaza kubacungura imyaka myinshi ishize, batazi igihe azaza, ariko petero azakumenya neza ko ariwe, abifashijwemo n’umwuka w’Imana.
Ibyo byatumye, Yesu amubatiza ko ari Petero, bivuga urutare, kandi ko kuri urwo rutare ariho azasohoza imigambi ye yokuzana ubwami bw’Imana mw’Isi, kugirango isi yaremye risohoze icyo yariremeye.
Isi yacu yubakiye mumahame atandukanye, amwe ni meza ayandi ni mabi. Ninayo atuma haba ibibazo bidashira, by’ibyorezo, intambara, inzara, urwango, ubwicanyi, ubugome, ibikozasoni n’ibindi byinshi. Ariko hariho n’ibyiza byinshi tutashobora kwirengagiza, nk’iterambere muri rusange, amahoro mu bice bimwe na bimwe byo mw’isi, n’ibindi byinshi. Ubyanga, utabyanga twese tuyobowe n’amahame atandukanye, amwe twatojwe, ayandi yahindutse imiterere yacu n’ayandi dutegekwa kwubahiriza.
Rero kugira ngo amahame y’isi y’umwijima atayobya abantu, Yesu yaje kugira ngo atoze abamwizera bose amahame y’Ubwami bw’ijuru, kuko arinaho hagaragara ubutware bwabwo mubantu. Ni kugira ngo igihe cyose bazaba barizwa mu bwami bw’ijuru, ubw’umwijima batabagiraho ubutware, kuko bazaba bafite ubundi bubarengera.
Petero, amaze gutahura Yesu, nawe yamusezeranyije imfunguzo z’ubwami bw’ijuru. Mubundi buryo yamuhaye amabanga atuma agera ku isoko ry’imbaraga, imbabazi, ubutunzi, ubuntu, ubushobozi, n’ubutware bw’Imana. Ibyo bikaza muhesha ububasha bwo gufungira ibyo adashaka, ndetse no gufungurira ibyo ashaka. Kandi Petero, kuba ariwe wagizwe umuyobozi w’itorero, izo mfunguzo zahawe buri mwizera wese. Gusa kugira imfunguzo ni kimwe, no kumenya kuzikoresha n’ikindi.
Petero, arinawe Simoni atarahura na Yesu yari umurobyi, atazi n’icyo yaremewe. Ariko umunsi ahura nawe neza, agatahura ko ariwe Kristo, amateka yarahindutse, n’izina rirahinduka. Isi izarinda ishira, akivugwa, gusa kuko yahisemo gusohoza icyo yaremewe. Waba Uri gukora icyo waremewe?
Uyu munsi nakubyira ko n’utahura uwo Yesu ariwe m’ubuzima bwawe, azagufasha gutahura uwo uriwe muri we no muri iyi si, n’icyo waremewe gusohoza. Aho niho, uzanamenya uburyo wakoresha imfunguzo zo mw’ijuru ziguhesha ububasha mubikurwanya, ndetse ubuntu bwokubona ibyo ukeneye.
Mu minsi iri mbere tuzagenda tuvuga kuri buri rufunguzo n’uburyo warukoresha m’ubuzima bwa buri munsi.
Niba ukeneye gutahura neza icyo waremewe, byira Yesu aze mugendane ubuzima bwose busigaye. We wakuremye, azi icyo yakuremeye, azi icyo ushoboye, ndetse n’ikizaguhira kuko ariho yateganyije umugisha n’amasezerano yawe. Ahari missions, niho haba frais des missions.
Shalom,
Pastor Christian
Tanga igitekerezo