Diamond Platnumz uri mu bakomeye mu muziki muri Afurika, yagaragaje umubano udasanzwe afitanye na Zari n’abana be nyuma y’amashusho yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram.
Nyuma y’inkuru zagiye zijya hanze zivuga uburyo uyu muryango utabanye neza akenshi Diamond yashinjaga Zari kutamuha abana be ngo baganire ndetse akora ibishoboka byose ngo amwangishe abana, kuri ubu bisa n’aho ibintu byagiye mu buryo ugendeye ku mashusho uyu muhanzi yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram umukobwa we Tiffah amushimira ku bw’impano yamugeneye.
Tariki 14 Gashyantare 2018 ku munsi w’abakundana ni bwo umugore w’umugandekazi, Zari Hassan yatangaje ko yatandukanye n’uwari umugabo we Diamond Platnumz.
Kuva Zari yava muri Tanzania agasubira kuba muri Afurika y’Epfo, we n’abana be uko ari batanu; babiri ba Diamond na batatu ba Nyakwigendera Ivan Ssemwanga, ntiyahwemye kuvugira mu ruhame ko uyu muhanzi yirengagije inshingano ze zo kwita ku bana yabyaye.
Ndetse no mu minsi ishize, ubwo Diamond yatangazaga ko yemereye kwishyurira ubukode imiryango magana atanu yagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19, nabwo umugore we Zari yaramwibasiye avuga ko aba ari kwishushanya mu gihe atazi icyo abana be barya n’uko babayeho.
Nyuma y’amagambo Zari yatangaje asa n’ayatanze umusaruro kuko ku itariki ya 2 Kamena 2020, Diamond Platnumz yashyize amashusho ku rubuga rwe rwa Instagram agaragaza umukobwa Tiffah yabyaranye na Zari amushimira impano yamwoherereje.
Ibi bikaba bitanga icyizere ku mubano wabo bombi baba basubiranye akemera gufatanya na Zari kurera abana babyaranye.
Aba bombi batandukanye nyuma y’imyaka ine bari bamaze babana nk’umugabo n’umugore ndetse bafitanye abana babiri.
Amashusho agaragaza umukobwa wa Diamond yishimira impano ya Se
https://www.instagram.com/p/CA8av03DQQe/
Tanga igitekerezo