Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ yaguye misiwi na The Super Eagles ya Nigeria 0-0, mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’ibihugu wabaye kuri uyu wa Kabiri.
Amavubi y’u Rwanda yakiriye Kagoma za Nigeria kuri Stade Amahoro, mu mukino wa kabiri wo mu tsinda D mu ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc.
Ni umukino by’umwihariko Amavubi y’u Rwanda yashyigikiwemo na Perezida Paul Kagame wari umaze igihe kirekire atagaragara muri Stade zo mu Rwanda.
Abasore b’umutoza Frank Spittler bawutangiye botsa Nigeria igitutu, bayobora iminota 15 ya mbere yawo ariko ntibashobora gutera mu izamu.
Uburyo bwa mbere ku ruhande rw’u Rwanda bwabonetse ku munota wa gatandatu ubwo Mugisha Bonheur yateraga n’umutwe umupira wari uhinduwe na Mugisha Gilbert, gusa uca hejuru gato y’izamu.
Nyuma y’umunota umwe Kwizera Jojea yatereye kure ishoti ryaciye hanze y’izamu, ibyanaje kuba kuri Kevin Muhire ku munota wa karindwi w’umukino.
Uburyo buremereye bwa Nigeria bwabonetse ku munota wa 14 ubwo Ademola Lookman yinjiranaga umupira mu rubuga rw’amahina yihuta, ateye umupira ukurwamo n’igituza na Ntwali Fiacre.
Ku munota wa 22 Lookman yatsindiye Super Eagles igitego n’umutwe, gusa umusifuzi yemeza ko myugariro Manzi Thierry yari yabanje gukorerwa ikosa.
Nyuma y’iminota ibiri umunyezamu Fiacre yongeye kurokora Amavubi, ku mupira Mugisha Gilbert yagaruye mu rubuga rw’amahina ugarukira Victor Boniface wawuteye ariko umunyezamu Ntwali awukuramo.
Ku munota wa 36 w’umukino bwo byabaye ngombwa ko Amavubi y’u Rwanda arokorwa n’umutambiko w’izamu, ku mupira wari utewe nanone na Boniface wari ubanje gucenga ba myugariro b’u Rwanda.
Kagoma za Nigeria zarushaga Amavubi bigaragara mu minota ya nyuma y’igice cya mbere zongeye guhusha ubundi buryo bukomeye, ku mupira Bruno Onyemaichi yateye n’umutwe ku munota wa 39 uca hanze gato y’izamu.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Igice cya kabiri cy’umukino kimwe n’icya mbere na cyo cyaranzwe n’umukino ufunguye ku mpande zombi, gusa habura ikipe ikinyeganyezamo inshundura.
Nigeria yabonye uburyo bukomeye burimo ubwa rutahizamu Victor Osimhen winjiye mu kibuga asimbura, gusa nk’ibisanzwe biba ngombwa ko Ntwali Fiacre aba intwari.
Ademola Lookman kandi uri mu bakinnyi 30 bahataniye igihembo cya Ballon d’Or na we yabonye ubundi buryo gusa nanone Ntwali Fiacre atabara Amavubi.
Nyuma y’imikino ibiri yo mu tsinda D Nigeria irariyoboye n’amanota ane, igakurikirwa n’u Rwanda rufite amanota abiri.
Libya n’u Rwanda ni zo zikurikiyeho mbere y’uko zisobanura.
1 Ibitekerezo
Alias Kuwa 11/09/24
Sinsobanukiwe n’icyo mwise guhagama kandi twari iwacu. Uzi ko nkisoma umutwe w’inkuru ngize ngo twatsinze. Cg ni amazina twakinnye nayo ari kubitera.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo