Ambasaderi w�Ubwami bw�u Bwongereza (UK) mu Rwanda, Omar Daair, yasobanuye ku kirego kivuga ko iki gihugu akoreramo cyinjiza impunzi mu gisirikare, kikazohereza kurwanira mu bihugu by�ibituranyi.
Mu rukiko rwo mu Bwongereza, ahabera urubanza rw�abashaka kuburizamo gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, hagaragajwe inyandiko z�ibimenyetso bishya byerekana uburyo iki gikorwa gikwiye kuburizwamo.
Ikinyamakuru The Times cyo muri iki gihugu, ku wa 19 Nyakanga 2022 cyatangaje ko Intumwa Nkuru (Ambasaderi) y�u Bwongereza mu Rwanda tariki ya 10 Gashyantare 2021 yanditse ubutumwa bw�akazi busobanura impamvu iki gihugu kidakwiye kwakira abimukira.
Uyu Ambasaderi muri ubu butumwa (memo), yamenyesheje guverinoma yabo ko u Rwanda rwashinjwe kwinjiza impunzi mu gisirikare kugira ngo zijye kurwanira mu bihugu by�abaturanyi, bityo ngo n�aba bimukira bageze muri iki gihugu bashobora kwinjizwamo.
Ubutumwa bwa Ambasaderi w�u Bwongereza kandi bwasobanuye ko u Rwanda rufite amateka atari meza ku iyubahirizwa ry�uburenganzira bw�ikiremwamuntu, rukaba rwarashinjwe ubwicanyi burimo ubukorerwa muri kasho, kuzimiza abantu n�iyicarubozo.
Ambasaderi Daair yatanze ibisobanuro
Nyuma yo kotswa igitutu na bamwe bakoresha urubuga rwa Twitter bamusabaga gutanga iki gisobanuro, Ambasaderi Daair yavuze ko ubu butumwa atari we wabwanditse kuko we yatangiye inshingano muri Nyakanga 2021.
Uyu mudipolomate yagize ati: "Hari inkuru zo mu binyamakuru zirebana n�ubufatanye bwacu n�u Rwanda n�inyandiko zanditswe muri Gashyantare na Gicurasi 2021. Nabaye Intumwa Nkuru muri Nyakanga 2021.�
Ambasaderi Daair yasobanuye ko kandi ari ibisanzwe kuba abayobozi bo mu Bwongereza basobanurira abagize guverinoma ku bijyanye na politiki iba itegurwa, kandi ngo ba Minisitiri bo mu gihugu cye batangaje akenshi ko u Rwanda ari igihugu gitekanye, gikwiye kwakira abimukira.
Muri ubu butumwa yashyize kuri Twitter bwitandukanya n�ubw�uwahoze ari Ambasaderi w�u Bwongereza, Daair yagize ati: �Ni ibisanzwe kuba abayobozi bo muri UK basobanurira ba Minisitiri ku biba muri politiki. Ba Minisitiri basubiyemo kenshi ko u Rwanda rutekanye kandi rufasha abasaba ubuhungiro.�
Ambasaderi Daair yashimangiye ko guverinoma y�u Bwongereza igishakisha uburyo yashyira mu bikorwa gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, kugira ngo ikumire amabandi y�abanyabyaha abahohotera kandi harokorwe ubuzima bw�aba bimukira.
Ubugenzuzi BWIZA yakoze bugaragaza ko guverinoma y�u Bwongereza yagize Omar Daair Intumwa Nkuru mu Rwanda muri Mutarama 2021 ariko ntiyahise yoherezwa. Uyu mwanya wahozemo Joanne Lomas wasezeye kuri Perezida Paul Kagame muri Kamena 2021.
Tariki ya 28 Nyakanga 2021 ni bwo Perezida Kagame yakiriye impapuro za Daair zimwemerera guhagararira u Bwongereza mu Rwanda.
Ibi bigaragaza ko Ambasaderi Lomas ari we wanditse ubu butumwa busobanura impamvu u Rwanda rudakwiye kwakira abimukira. Uyu mudipolomate ubu ni intumwa y�u Bwongereza mu muryango Commonwealth.
2 Ibitekerezo
Titi Kuwa 22/07/22
Wa juru we niwishime naho wa si we ugushije ishyano kuko shitani akumanukiye afite umujinya mwinshi
Subiza ⇾ben Kuwa 23/07/22
usibye ko rutoba rwoherezwa impunzi mugisirikare.byo bafata impunzi nabi.kuko nkubu babashize mubyiciro hari abarya nabatarya ngo nuko bafise amaboko kandi mumategeko ntampunzi yishoboye.ikindi nuko solange yasobanuye ko iza lybia zihariye kurusha iza barundi nabanyekongo ariko ibyo yavuze ntibisobanutse kuko ntawakwishira kuba impunzi ahubwo nuko yahunze yakorewe ibintu bibi .ntawahunze ubusa.twese twarahohotewe
Subiza ⇾Tanga igitekerezo