Ambasaderi wari uhagarariye igihugu cya Qatar mu Rwanda, Misfer bin Faisal Mubarak Al-Ajab Al-Shahwani, yapfuye.
Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku wa 19 Nyakanga 2024 atangajwe na Minisitiri w’Intebe akaba n’uw’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Mohammed bin Abdulrahman Al-Thani.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa X Minisitiri w’Intebe yagize ati: "Twihanganishije twebwe ubwacu ndetse n’imiryango ya nyakwigendera Misfer bin Faisal Al Shahwani, wari Ambasaderi wa Leta ya Qatar mu Rwanda, wapfuye uyu munsi."
Yunzemo agira ati: "Turasaba Imana Isumbabyose kumwakira no kumubabarira ndetse no gukomeza umuryango we n’abamukundaga bose ibaha kwihangana n’ihumure."
Kugeza ubu ntabwo hatangajwe icyo Ambasaderi Al Shahwani yaba yazize n’andi makuru ajyanye n’urupfu rwe.
Nyakwigendera Ambasaderi Al-Shahwani, yatangiye inshingano ze i Kigali mu Ukwakira 2021 kugeza muri 2024 yapfiriyemo.
Tanga igitekerezo