Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Kane tariki ya 25 Nyakanga, zatangaje ko zafatiye ibihano ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) ndetse na bamwe mu bayobozi baryo.
Amerika yemeje ko yafatiye AFC ibi bihano biciye mu biro byayo bishinzwe kugenzura umutungo w’abanyamahanga (OFAC).
Amerika yagaragaje AFC nk’"ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba igambiriye guhirika ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo", ikindi ngo ikaba iteza umutekano muke, amakimbirane ndetse no gutuma abantu bava mu byabo.
Muri iyo mitwe Amerika ivuga ko harimo uwa M23 isanzwe yarafatiye ibihano, ikawushinja kuba umaze igihe uhungabanya intara ya Kivu y’Amajyaruguru ndetse no guhonyora uburenganzira bwa muntu.
Undi mutwe yashyize mu majwi ni uwa Twirwaneho ukorera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Mu bo Washington ivuga ko yafatiye ibihano harimo Corneille Nangaa usanzwe ari umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC, Bertrand Bisimwa umwungirije akanaba Perezida wa M23 na Charles Sematama ukuriye umutwe wa Twirwaneho.
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wungirije ushinzwe ikigega cya Leta, ibibazo by’iterabwoba n’iperereza rishingiye ku bikorwa by’amafaranga, Brian E. Nelson, yavuze ko ibihano bya Amerika kuri AFC biri mu muhate wayo wo guhana abateza umutekano muke n’imvururu bagamije kugera ku ntego zabo za Politiki.
Yagize ati: "Igikorwa cya none kirashimangira umuhate wacu wo kuryoza abifuza guteza umutekano muke [amakosa yabo], abateza imvururu ndetse n’abagirira nabi abasivile bagamije kugera ku ntego zabo za politiki".
Uyu yunzemo ati: "Turamagana AFC n’imitwe iyishamikiyeho irimo M23, ku bwo gutiza umurindi aya makimbirane yica ndetse no guteza ibibazo abaturage bo mu burasirazuba bwa RDC".
Abayobozi ba AFC bafatiwe ibihano na Amerika biyongera ku barimo Gen Sultani Makenga ukuriye Igisirikare cya M23 wafatiwe ibihano muri 2012 na Lt Col Willy Ngoma usanzwe ari umuvugizi wacyo wabifatiwe mu mwaka ushize wa 2023.
Mu busanzwe umuntu wese ufatiwe ibihano na Amerika umutungo afite ku butaka bw’iki gihugu cyangwa mu maboko y’abanyamerika urafatirwa.
N’umuntu wese yagira icyo akorana n’abafatiwe ibihano kijyanye no gahanahana amafaranga ibicuruzwa ibicuruzwa na we ashobora guhita afatirwa ibihano.
Ikindi ni uko uwafatiwe ibihano aba atemerewe guhabwa Visa imwemerera gukandagiza ikirenge ku butaka bwa Amerika cyangwa kuhaba.
2 Ibitekerezo
Pio di Fio Kuwa 25/07/24
Ibi ni agahomamunwa. Biragaragara ko USA yifatanyije na FATSHI, NEVA, FDLR, CODECO n’abandi bacancuro b’inkoramaraso mû mugambi wo GUTSEMBA ABARWANDOPHONES bo muri DRC, bataretse n’abo mu Rwanda dore ko intego ari ukurandata FDLR ngo ikarangiza umurimo itasoje muri génocide yakorewe abatutsi mu Rwanda, muri 1994.
Subiza ⇾kaka Kuwa 26/07/24
Birababaje muvandi abazungu nibo bemeyeko Genocide iba murwanda ntakabuza iyobabishaka bari kubihagarika mubyukuri banga abatutsi kuberako arabanyabwenge badapfa kwemera kugendera mukwaha kwabo isi ntampuwe idufutiye ariko Imana niyo mucamanza izarengera abarengana bomumoko yose muri DRC birababaje kubona uwagafatiwe ibihano agirwa umwere maze umwere akitwa umunyabyaha??
Subiza ⇾titi Kuwa 26/07/24
FATSHI NA MUYAYA UBU BARIMO GUKORA CELEBRATION KUBERA BIRIYA BIHANO, UBWO RERO NIBAJYANE AMATONI YA ZAHABU WASHINGTON KUKO BABAKOREYE UMUTI. ABAZUNGU NTABWO MUBAZI PEEEEEE
Subiza ⇾Tanga igitekerezo