Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), biravugwa ko cyamaze gutegura operasiyo y’amezi atandatu igamije ’guca umutwe’ FDLR isaanzwe igifasha mu ntambara gihanganyemo n’umutwe wa M23.
Muri iyi Operasiyo nk’uko Africa Intelligence ibivuga, ngo FARDC irashaka kwivugana abayobozi bakuru ba FDLR ndetse ikanayiniga mu buryo bw’ubukungu.
Hashize igihe hari amakuru avuga ko ku wa 24 Nzeri uyu mwaka ari bwo Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zatangije ibitero byo guhiga uriya mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Ni ibitero ngo bizamara amezi atandatu ariko ashobora kongerwa, bikaba bigamije gusenya burundu FDLR igizwe n’abiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amakuru avuga ko Général-Major Alengbia Nzambe Dieu Gentil ukuriye akarere ka 34 k’ingabo za RDC zibarizwa muri Kivu y’amajyaruguru aheruka gutegeka ingabo akuriye guhiga abarwanyi ba FDLR banze gusubizwa mu buzima busanzwe, hanyuma zikigarurira ibirindiro byabo.
Amakuru atangwa n’ubutasi bwa gisirikare bwa RDC yerekana ko FDLR-FOCA igizwe n’abarwanyi babarirwa mu 2,500; bijyanye no kuba hari bamwe mu bahoze ari abarwanyi bayo bayiyomoyeho bakajya mu yindi mitwe irimo RUD-Urunana na CNRD. Aba bose bivugwa ko hamaze gutangwa itegeko ryo kubahiga muri Teritwari za Masisi, Rutshuru, Nyiragongo na Walikale; ndetse no mu mujyi wa Goma bamaze igihe bidegembyamo.
Africa Intelligence ivuga ko abo Gen Alengbia n’ingabo ayoboye bakomeje guhiga byo gupfa barangajwe imbere na Gen Ntawunguka Pacifique ’Omega’ ukuriye igisirikare cya FDLR, Colonel Kubwayo Gustave ’Surkouf’ ukuriye umutwe w’abakomando (CRAP) bayo ndetse na Oreste Ndatuhoraho uzwi nka Marnet uyobora abarwanyi ba FDLR baba muri Masisi.
Abandi FARDC ikomeje kugera amajanja ni Gén Habimana Hamada ukuriye umutwe wa FLN cyo kimwe n’uwitwa Danny wo muri RUD-Urunana.
Amakuru avuga ko Igisirikare cya Congo iyi Operasiyo kiri kuyifashwamo n’ubutasi bw’u Bufaransa. Muri iyi Operasiyo ngo FARDC igomba kwibanda cyane kuri Parike y’igihugu ya Virunga; igice FDLR imaze imyaka myinshi yarahinduye indiri yayo, dore ko inagitwikiramo amakara ari mu biyinjiriza amafaranga menshi.
FDLR kandi yinjirizwa amafaranga no gucukura amabuye y’agaciro, ndetse no kwaka imisoro abaturage bo mu bice igenzura. Ni ibikorwa byose FARDC ngo ishaka gukupa burundu nk’uko amakuru abivuga.
Kuva Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zubura imirwano n’umutwe wa M23 inyeshyamba za FDLR ziri mu zakunze kuzifasha ku rugamba, ndetse uyu mutwe bisanzwe bizwi ko ufitanye umubano wihariye n’abasirikare bakuru ba RDC barimo Général-Major Peter Nkuba Cirimwami uyobora Intara ya Kivu y’Amajyaruguru cyo kimwe na Lieutenant-Général Constant Ndima Kongba wamubanjirije.
U Rwanda rwakunze kugaragaza imikoranire y’aba basirikare na FDLR nk’ikibazo ku mutekano warwo, ndetse runayigaragaza nka nyirabayazana y’ikibazo cy’umutekano muke umaze imyaka ibarirwa muri 30 mu burasirazuba bwa Congo.
Amakuru avuga ko Kinshasa nyuma y’igihe yotswa igitutu yavuye ku izima ikemera gucutsa FDLR, mu rwego rwo kuvanaho ingingimira u Rwanda rumaze igihe rufite.
1 Ibitekerezo
Mparambo Kuwa 05/10/24
Ahubwo azajya gushira yarawukomeje birenze uko biri ubu.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo