Kiyovu Sports yasinyishije amasezerano y’umwaka umwe umurundi Amissi Cédri umaze iminsi ayikoreramo imyitozo.
Iyi kipe yasinyishije uyu mukinnyi nyuma yo guhabwa amafaranga n’Umujyi wa Kigali yo kwifashisha umwaka utaha.
Isinya ry’uyu mukinnyi ryemejwe n’umuvugizi wa Kiyovu Sports, Minani Hemed ubwo yaganiraga na Igihe, aho yagize ati “ Nibyo Amissi Cédric ni umukinnyi wa Kiyovu Sports.”
Uyu mukinnyi w’imyaka 34 yasinye muri iyi kipe ya Kiyovu Sports nyuma yo kumara igihe ayikoreramo imyitozo.
Kiyovu Sports ikomeje kwitegura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka wa 2024-2025 aho izatangira ikina na AS Kigali.
Isangize abandi
Tanga igitekerezo