Umuhanzi Andy Bumuntu yaraye atangaje ko yeguye kuri Kiss FM, nyuma y’imyaka ibiri akorera iyi Radiyo yo mu mujyi wa Kigali.
Bumuntu yakoraga ikiganiro kizwi nka Breakfast cyatambukaga mu masaha y’igitondo.
Uyu musore mu itangazo yaraye anyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko "nyuma y’igihe mbitekerezaho, nafashe icyemezo cyo kwegura kuri Kiss FM".
Yakomeje avuga ko yagiriye ibihe byiza kuri kiriya gitangazamakuru yemeza ko yungukiyeho ubunararibonye ndetse n’inshuti.
Ati: "Buri gitondo nabaga mfite ishema ryo gutangirana namwe umunsi, dusangira ibitwenge, ibiganiro biryoshye ndetse n’ibihe nzahora nkumbura.”
Yakomeje agira ati: "Bitewe n’inshingano nshya ndetse n’ibindi bikorwa mu buzima bwanjye, nakoze amahitamo akomeye, yo kwita kuri iyi nzira nshya, n’ubwo nzakomeza gukumbura igitondo twagiranaga.”
Andy Bumuntu mu itangazo rye yashimiye abakundaga ibiganiro bye, avuga ko atabasezeye ahubwo ko bazongera bakaganira mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Ati: "N’ubwo nsezeye kuri KISS FM, ariko nzakomeza kubana namwe binyuze mu yindi mishinga iteye amatsiko.”
Andy Bumuntu yatandukanye na Kiss FM nyuma y’igihe gito iki gitangazamakuru gitakaje Isheja Sandrine Butera uheruka kugirwa Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA).
1 Ibitekerezo
Peter wi kirehe Kuwa 12/09/24
Uko byagenda kose aha harimo ikintu?
Subiza ⇾Tanga igitekerezo