Anita Pendo umaze iminsi asezeye muri RBA,kuri ubu yamaze gutangira akazi kuri Radio ya KISS FM.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Nzeri 2024, Anita Pendo yatumiwe mu kiganiro ‘Celebs Breakfast’ binahita byemezwa ko yinjiye mu muryango w’abanyamakuru b’iyi radiyo aho azatangirira akazi ku wa Mbere tariki 9 Nzeri 2024.
Anita Pendo wari umaze imyaka 10 mu kigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru, RBA, mu minsi ishize yagisezeyeho ahamya ko yahagiriye ibihe byiza icyakora ntiyakomoza ku ho yerekeje.
Muri RBA Anita Pendo yamenyekanye mu biganiro nka Magic Morning, Friday Flight na The Jam nubwo hari n’ibindi yashoboraga kugaragaramo.
Anita Pendo umaze iminsi ashyize umukono ku masezerano, iki cyumweru dusoije yakimaze ari kwihugura ku mikorere ya Kiss FM.
Isangize abandi
Tanga igitekerezo