Antoni Karidinali Kambanda yavuze muri iki gihe Kiliziya Gatolika mu Rwanda, yifatanyije n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Fransisiko ndetse n’Isi muri rusange, basaba Imana ngo iramire ubuzima bwa Papa Benedigito wa 16 uri mu kiruhuko cy’izabukuru "urwaye cyane"
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa 29 Ukuboza 2022, Karidinali Kambanda akaba n’Umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali n’uwa Diyosezi ya Kibungo, avuga ko gusabira Papa Benedigito wa 16 biri kunyuzwa ku Mubyeyi Bikira Mariya.
Yagize ati" Kiliziya Umuryango w’Imana mu Rwanda, twifatanyije na Nyirubutungane Papa Fransisiko hamwe na Kiliziya yose ku isi, gutakambira Nyagasani Imana, tubinyujije ku Mubyeyi Bikira Mariya Nyina wa Jambo ngo aramire ubuzima bwa Papa Benedigito XVI uri mu kiruhuko cy’izabukuru."
Kuwa Gatatu, Papa Francis yasabiye amasengesho uwahoze ari Papa Benedigito, avuga ko "arembye cyane."
Nk’uko Ibiro Ntaramakuru Reuters bibitangaza, ngo Papa Francis yasabye ibi mu buryo butunguranye abari bamuteze amatwi, ariko nta bisobanuro birambuye yatanze.
Benedigito w’imyaka 95, mu 2013 yabaye papa wa mbere mu myaka igera kuri 600 weguye. Kuva icyo gihe aba i Vatikani.
Amusabira amasengesho, Papa Francis yagize ati:"Ndashaka kubasaba mwese gusengera bidasanzwe Papa Emeritus Benedigito, ukomeje kubungabunga itorero bucece. Reka tumwibuke. Ararwaye cyane, asaba Uhoraho kumuhoza no kumukomeza muri ubu buhamya bw’urukundo rw’Itorero, kugeza ku mperuka, "
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza byatangaje ko Vatikani itigeze itanga ibisobanuro ku bijyanye n’ubuzima bwa Benedigito, kandi telefoni y’ho aba i Vatikani itigeze yitabwa.
Tanga igitekerezo