Umuhanzikazi Ariel Wayz, wamenyekanye cyane ubwo yakundanaga na Juno Kizigenza, avuga ko yasanze kutongera gukundana ariyo nzira nziza y’amahoro kuruta uko yari gusangirwa n’abasore babiri bari inshuti.
Mu minsi ishize ubwo yaganiraga, n’igitangazamakuru kimwe ko yigeze gukundana n’umusore, hanyuma indi nshuti y’uwo mukunzi we ikajya ica inyuma ikamutereta abona ntabwo yabivamo ahitamo kubivamo.
Yabikomojeho nk’inkuru y’ukuri yari ikubiye mu ndirimbo aherutse gusohora, aho yavuga ko ubusanzwe adakunda gutakaza igihe mu rukundo ari nayo mpamvu kugeza ubu ari wenyine nta musore afite umutereta.
Abajijwe ku rukundo rwe na Juno, yanze kugira byinshi amuvugaho ariko mu mvugo ijimije yagaragaje ko ngo yamukundaga.Gusa ahamya ko akomeje gusenga kuko ngo aba abona umutima we bawukina nk’agapira.
Intambara y’amagambo yatangiye gututumba hagati ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza nyuma y’uko bari bamaze amezi 3igihe bari bari mu bakundana n’ubwo bitakunze kuvugwaho rumwe.
Nyuma y’ayo mezi aba bombi banyujije amagambo ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko umubano w’abo wajemo agatotsi hagati yabo ubwo bari bamaze gukorana indirimbo Away.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 5 Mutarama 2022, Ariel Wayz yashyize kuri konti ye ya Twitter ubutumwa bugaragaza intandaro y’ibibazo yagiranye na Kizigenza.Ni ubutumwa bwuzuye uburakari no gusubizanya mu buryo bucecekesha undi.Ubu butumwa bugaragaza ko babwandikiranye tariki 27 Ukuboza 2021, aho Ariel atangira abaza Juno Kizigenza aho aherereye undi akamusubiza ko yagakwiye kuba azi aho aherereye.
Tanga igitekerezo