Kuva Minisiteri y’Uburezi yatangaza amabwiriza ajyanye n’uruhare rw’ababyeyi mu burezi bw’abanyeshuri biga mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye ya Leta n’akorana na Leta ku bw’amasezerano yagombaga gutangira gukurikizwa mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2022/2023 ariko ntiyubahirizwe,NESA yongeye kwiyama ibigo.
Icyo gihe Minisiteri y’Uburezi yashyize ahagaragara amabwiriza agenga umusanzu w’ababyeyi mu mashuri ya leta, ay’incuke, abanza n’ayisumbuye.
Minisitiri w’Uburezi yari yavuze ko icyo cyemezo cyari kigamije guca imikorere itanoze yagaragaraga mu byemezo by’ibigo by’amashuri ku musanzu w’ababyeyi aho hari ibigo byasabaga ababyeyi amafaranga y’umurengera bikagora ababyeyi.
Guverinoma y’u Rwanda yanzuye ko mu mashuri y’incuke n’abanza, umubyeyi azajya yishyura amafaranga 975 ku gihembwe aya akiyongeraho umwambaro w’ishuri, amakayi n’ibindi.
Mu mashuri y’isumbuye, umusanzu w’umubyeyi ni 19,500Frw ku munyeshuri wiga ataha mu gihe uwiga aba mu kigo ari 85,000Frw ku gihembwe.
Icyo gihe kandi nibwo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yari yatangaje ko mbere y’itangira ry’umwaka w’amashuri wa 2022/2023 hari gushyirwaho gahunda yo kuringaniza amafaranga y’ishuri mu bigo bya leta n’ibyigenga bifatanya na leta.
Icyo gihe,Minisitiri w’Intebe yanavuze kandi ko ibijyanye n’imitangirwe y’agahimbazamusyi na byo bizashyirwa ku murongo hakajyaho amafaranga ibigo bitagomba kurenza.
Amafaranga y’ishuri yari amaze gutumbagira cyane aho ibigo bimwe byagezaga mu bihumbi birenga 150 FRW.Ahandi ugasanga batuma abanyeshuri ibikoresho byakabaye bigurwa n’ibigo.
N’ubwo ibyo byose byavuzwe,hibazwa icyabuze kuburyo ibigo by’amashuri byigomeka ku myanzuro ya Guverinoma,bagasuzugura ibyo basobanuriwe, ababyeyi bagakomeza kuharenganira.
Kuri iyi nshuro NESA nayo yahagurutse kuri iki kibazo cyongeye kugaragara amashuri yongeye gutangira aho yagize iti:” NESA iributsa abayobozi b’ibigo by’amashuri kubahiriza ibikubiye mu mabwiriza agena umusanzu w’ababyeyi mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano nkuko biteganywa na Minisiteri y’Uburezi. NESA iributsa kandi abantu bose ko ufite amakuru y’ishuri ryarenze kuri ayo mabwiriza, yaduhamagara kuri nomero itishyurwa ariyo 9070 cyangwa akohereza ubutumwa akoresheje email: [email protected]
2 Ibitekerezo
ndungutse Kuwa 17/09/24
Nonese ari Ministeri na NESA,Ninde wemerewe kongera igiciro cya minervale? Ikigihembwe dutangiye ibigo byose byongereye amafranga yishuli,noneho bikorwa kuburyo butunguranye,bibera ababyeyi imbogamizi,kuberiki bitakozwe mbere ngo ababyeyi?aya macenga nta kwiye,amabwiriza ahindsgurika burikanya arabangama
Subiza ⇾BA Kuwa 17/09/24
Hari amashuri rwose wagirango ntakorera mu rwanda adorable ibyo ashamed.Nesa ihaguruke pe birakabije
Subiza ⇾Tanga igitekerezo