Brig Gen (Rtd) Frank Katende Kyambadde na Brig Gen Fred Twinamasiko bombi bo mu ngabo za Uganda (UPDF), bapfuye bazize impanuka y’imodoka.
Muri Nyakanga umwaka ushize ni bwo Brig Gen Kyambadde n’abandi basirikare bakuru barimo Gen Kale Kayihura wigeze kuyobora Polisi ya Uganda bari bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.
Brig Gen Fred bapfanye we yari akiri mu kazi, akaba yari Umuyobozi ushinzwe amahugurwa mu ngabo za Uganda zirwanira ku butaka.
Inkuru y’urupfu rw’aba ba-Jenerali bombi yemejwe n’Umuvugizi wungirije w’Igisirikare cya Uganda, Col Deo Akiiki.
Uyu mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X yagaragaje ko kuba aba basirikare bombi bapfuye nyuma y’iminsi mike Uganda itakaje Sarah Mateke wahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingabo n’abazihizemo ari igihombo gikomeye kuri iki gihugu.
Ati: "Ni gute twakwitega kumva iki gihombo mu gihe gito nk’iki ngiki? Umunyamabanga wa Leta (ushinzwe ingabo), Hon Sarah Mateke, Brig Gen (rtd) Kyambadde ndetse n’Umuyobozi wacu ushinzwe amahugurwa mu ngabo zirwanira ku butaka, Brig Gen Fred Twinamasiko bakoze impanuka! Bose bagiye gutyo. Imana ikomeze imiryango yabo. Ni ibihe bigoye."
Amakuru avuga ko bariya basirikare bombi bapfuye ejo ku wa Gatanu, ubwo imodoka barimo ifite Plaque H4DF2588 yakoraga impanuka.
Ni impanuka yabereye ahitwa Lukaya, ku muhanda uhuza imijyi ya Kampala na Masaka.
Tanga igitekerezo