Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yatangaje ko hari ba major babiri bo mu ngabo z’igihugu cye bafunzwe, nyuma yo kugaragaza ubugwari ubwo Al Shabaab yagabaga igitero ku birindiro by’Ingabo za UPDF.
Mu gitondo cyo ku wa 29 Gicurasi ni bwo abarwanyi b’uriya mutwe bateye ibirindiro by’Ingabo za Uganda biherereye mu gace ka Buulo Mareer mu karere ka Lower Shabelle, aho boherejwe mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe bwo kugarura amahoro muri Somalia.
Al Shabaab mu itangazo yasohoye icyo gihe yatangaje ko yiciye muri kiriya gitero abasirikare 137 ba Uganda, abandi itatangaje umubare ibafata mpiri.
Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yaganiraga n’abadepite bo mu ishyaka NRM bamaze iminsi mu mwiherero mu gace ka Kyankwanzi; yavuze ko imirambo y’abasirikare 54 ari yo iheruka kuboneka.
Museveni yavuze ko nyuma ya kiriya gitero abasirikare ba Uganda baje kwisuganya, birangira bitarenze ku wa Kabiri w’icyumweru gishize birukanye Al Shabaab muri biriya birindiro yari imaze iminsi yigaruriye.
Mu bishwe na Al Shabaab byamenyekanye ko harimo Lt Col Edward Nyororo uri mu bari bayoboye Ingabo za UPDF ziri muri Somalia.
Ni bwo bwa mbere Museveni yari avuze ku basirikare b’igihugu cye baguye muri kiriya gitero.
Yavuze ko n’ubwo kiriya gitero cyabaye ku bw’ibyago, "cyasize amasomo kuri bose."
Yunzemo ati: "Ikosa ryakozwe na ba komanda babiri Maj. Oluka na Maj. Obbo bategetse abasirikare gusubira inyuma."
Perezida Museveni yavuze ko aba bofisiye bombi "batawe muri yombi ndetse bazagezwa imbere y’urukiko rwa gisirikare."
Amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ubwo kiriya gitero cyabaga yerekana abasirikare ba Uganda baraswa mu cyico n’ibyihebe.
Museveni yavuze ko kiriya gitero cyatewe n’intege nke z’imbere muri UPDF; ndetse na ruswa yamunze ubuyobozi bwayo.
Yavuze kandi ko Al Shabaab yanagerageje kugaba igitero ku mujyi wa Baraawe, gusa icyo gitero kikaza kuburizamo n’Ingabo za Uganda.
Tanga igitekerezo