Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nzeri, rwahanishije Frw 500,000 Barikana Eugene wahoze ari umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko.
Barikana yari yatawe muri yombi ku wa 13 Gicurasi nyuma yo kwegura ku nshingano yari afite nk’umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.
Intwaro zafatiwe iwe mu rugo zirimo grenade imwe ndetse na magazine y’imbunda yo mu bwoko bwa Machine Gun nto.
Ku wa 24 Gicurasi ubwo yagezwaga imbere y’ubutabera ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko kumuhamya icyaha cyo gutunga ziriya ntwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hanyuma rukamuhanisha igifungo cy’imyaka ibiri.
Ni Barikana waburanye yemera icyaha.
Kuri uyu wa Gatatu ubwo umucamanza yasomagaga umwanzuro w’urubanza yavuze ko yamuhanishije igihano cya Frw 500,000.
Urukiko rwatangaje ko rwasanze Barikana agomba guhanwa ariko akagabanyirizwa ibihano kuko yaburanye yemera icyaha.
Tanga igitekerezo