Mu rwego rwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ibiciro byashyizweho ku bicuruzwa by’umuceri, ifu y’ibigori n’ibirayi, Minisiteri y’ubucuruzi (MINICOM) ifatanyije n’izindi nzego ikomeje ubugenzuzi mu Gihugu hose, ho abacuruza umuceri baasabwe kumenyekanisha uwo bari bafite mu bubiko mbere y’itariki 19 Mata kugirango basubizwe Umusoro ku nyongeragaciro .
Aho ubugenzuzi bwageze ku masoko manini yo mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero kuri uyu wa Kane, itariki 4 Gicurasi, bigaragara ko hari intambwe irimo guterwa mu kubahiriza ibiciro ntarengwa byashyizweho.
Abacuruzi basabwe kumanika ibiciro ahagaragara kugira ngo umuguzi abashe kubibona.
By’umwihariko, ku bufatanye n’abikorera, ku masoko atandukanye hirya no hino mu gihugu hamaze kugera ifu y’ibigori ihendutse igera ku muguzi wa nyuma itarengeje Frw 800 ku kilo.
Ku birayi, abacuruzi barasabwa gukomeza gukurikiza ibiciro byashyizweho na MINICOM ndetse benshi biragaragara ko babikora nk’uko minisiteri y’ubucuruzi ivuga.
Abacuruzi basabwe kumenyekanisha umuceri bari bafite mu bubiko mbere y’itariki ya 19 Mata kugira ngo bazasubizwe TVA.
Ku muceri uturuka hanze y’Igihugu, abacuruzi barasabwa gukuraho umusoro ku nyongeragaciro (TVA) ungana na 18% bagacuruza ku giciro gisigaye. Ku muceri wera imbere mu gihugu, ibiciro bigomba gukurikizwa nk’uko byatangajwe.
Abaguzi barasabwa gukomeza gutanga amakuru y’aho amabwiriza atubahirizwa bifashishije umurongo utishyurwa 3739, kandi n’ubugenzuzi buzakomeza mu gihugu hose.
MINICOM irashimira abacuruzi bakomeje gushyira mu bikorwa amabwiriza nk’uko yatanzwe, mu gihe abari bahaniwe kutubahiriza aya mabwiriza barababariwe ariko basabwa kutongera gukora ayo makosa.
Tanga igitekerezo