Umufaransa Karim Benzema ashobora gutandukana na Real Madrid asanzwe akinira muri iyi mpeshyi, nyuma yo kwemererwa umurengera w’amafaranga na Al Ittihad yo muri Arabie Saoudite.
Benzema afitanye na Real Madrid amaze imyaka 14 akinira amasezerano azarangira mu mpeshyi y’uyu mwaka.
Iyi kipe y’i Madrid imaze igihe ifite gahunda yo kumuha amasezerano mashya y’imyaka iri hagati y’umwe n’ibiri.
Ni gahunda cyakora ishobora kudacamo, nyuma y’uko uyu rutahizamu amenyeshejwe n’ikipe ya Al Ittihad ko imwifuza.
Fabrizio Romano yatangaje ko iyi kipe iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona ya Arabie Saoudite yifuza kujya ihemba Benzema € miliyoni 100 ku mwaka; ikongeraho n’andi mafaranga y’uduhimbazamusyi.
Uyu munyamakuru w’ikimenyabose yavuze ko yaba Real Madrid na Al Ittihad zombi zitegereje icyemezo uyu rutahizamu agomba gufata bitarenze iki cyumweru; dore ko mu masaha 24 ashize yanamaze kumenyesha Florentino Perez uyobora Real Madrid ibyo iriya kipe yo mu kigobe yifuza kumuha.
Karim Benzema mu gihe yaba yemeye kujya muri Arabie Saoudite, yaba ateye ikirenge mu cya Cristiano Ronaldo bahoze bakinana kuri ubu ukinira Al Nasr muri kiriya gihugu.
Ni nyuma yo kumwemerera umushahara wa € miliyoni 200 ku mwaka.
Amakuru kandi avuga ko ikipe ya Al Hilal na yo yo muri kiriya gihugu yo yifuza Lionel Messi, ndetse ngo ikaba yiteguye kujya imuha umushahara wa € miliyari imwe ku mwaka.
Tanga igitekerezo