Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, yateguje Uganda ibihano nyuma y’aho Perezida wayo, Yoweri Museveni, ashyize umukono ku itegeko rishya rihana barimo abaryamana bahuje ibitsina bazwi nk’abatinganyi.
Mu itangazo Biden yashyize hanze kuri uyu wa 29 Gicurasi 2023, yavuze ko kwemeza iri tegeko bibangamira uburenganzira rusange bw’ikiremwamuntu, kandi ngo biratuma ababa muri Uganda barushaho kubaho mu bwoba bw’uko bazahohoterwa kandi bakorerwa ivangura.
Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko kuva umushinga w’iri tegeko watangira gutegurwa, umubare w’ababa muri Uganda bahohotewe bakanakorerwa ivangura wiyongereye. Ati: “Abagande b’inzirakarengane bagira ubwoba bwo kujya mu bitaro, mu mavuriro no mu bindi bigo kugira ngo bahabwe ubuvuzi burokora ubuzima bwabo.”
Biden yasobanuye ko mu gihe iri tegeko ryashyirwagaho, hari abantu bahunze ingo zabo, abandi birukanwe mu kazi. Ngo ibi byiyongeraho gukangishwa gufungwa igihe kirekire, urugomo, guhohoterwa, kandi bari bakwiye kubaho mu buzima butekanye nk’abandi badahuje amahitamo y’ubuzima ashingiye ku gitsina.
Yakomeje avuga ko iri tegeko “riteye isoni” rigaragaza uburyo guhohotera ikiremwamuntu na ruswa byashinze imizi muri Uganda, kandi ngo ibi bigira ingaruka kuri buri wese utuye muri Uganda, harimo n’Abanyamerika, abakozi b’imiryango y’abafatanyabikorwa, abakerarugendo n’abashoramari.
Biden ashingiye kuri ibi bisobanuro, yasabye akanama k’igihugu gashinzwe umutekano gusuzuma ingaruka iri tegeko rizagira ku mikoranire ya USA na Uganda muri gahunda zirimo PEPFAR yo guhangana n’icyorezo cya SIDA n’iya AGOA.
Perezida wa USA yavuze ko iri tegeko rizakoma mu nkokora izi gahunda Uganda yari ifitemo inyungu kandi hari hazafatwa izindi ngamba zatuma n’ibihano bikurikiraho. Ati: “Turi gutekereza ko zindi ngamba, zirimo gushyiraho ibihano no kwima uburenganzira bwo kwinjira muri USA buri wese ugira uruhare mu guhohotera ikiremwamuntu na ruswa.”
Biden yasabye Uganda kwisubiraho, igatesha agaciro iri tegeko. Yibukije ko igihugu cye gishora muri iki cyo mu burasirazuba bwa Afurika amadolari hafi miliyari 1 ku mwaka.
Uyu Mukuru w’Igihugu ateguje Uganda ibihano mu gihe bivugwa ko Perezida w’inteko ishinga amategeko, Anitha Among, uri mu bagize uruhare rukomeye mu gushyiraho iri tegeko, we yamaze gukurikirwaho viza yamwemereraga kwinjira muri USA.
1 Ibitekerezo
Akumiro Kuwa 31/05/23
Ariko ubundi iyo bavuze "INDEPENDANCE" bivuze iki?
Subiza ⇾ese koko Africa irayifite?
hakorwa iki ngo Africa ibeho yigenga?
Tanga igitekerezo