Umushumba w’itorero Imbaraga z’Imana, Bishop Mukanziga Brigitte arashishikariza abashakanye kureba filimi zizwi nk’iz’urukozasoni (prono) kugira ngo bamenye uko bakora neza igikorwa cyo kubaka urugo.
Mu kiganiro yagiriye ku muyoboro wa YouTube witwa 3D, Bishop Brigitte yabajijwe niba, nk’abandi, na we yumva kudashimishanya mu buriri byatandukanye abashakanye, Bishop Brigitte yatanze inama ati: “Bagombye kwicara, bakavuga ngo ‘ubu buryo yenda butubereye. Dushobora gukora ubu n’ubu’. Yenda akaba yavuga ati ‘Simbuzi, bimeze gutya.’ Bakitabaza interineti.”
Bishop Brigitte yasobanuye ko kuri interineti hari amashusho yigisha uburyo imibonano ikorwamo, bityo ko abashakanye bakwiye kuyareba bari kumwe bonyine. Ati: “Bakareba amavidewo atandukanye, bakabyiga, bakabiparatika, bagafata, umwe ati ‘Njyewe mbona bitambika’, undi ati ‘Mbona bahagarara, njyewe mbona bunama..’ bagakora pratique, urugo rukagenda neza.”
Avuga ko bidakwiye ko igikorwa cyo kubaka urugo kidakwiye gusenyera abantu mu gihe hari interineti na za televiziyo. Ati: “Ntabwo ibyo byagombye gusenya ingo z’abantu dufite interineti mu by’ukuri!...Ubwo ni bwo busirimu.”
Uyu muvugabutumwa yagaragaje ko hari abashobora kumwibasira bamwita ‘inshinzi’ kandi bahakane ko ari umukozi w’Imana. Ati: “Iyo tubivuga gutyo, baravuga ‘Uriya mugore ni inshinzi! Uriya ntabwo ari Bishop! Ahubwo ndi we wujuje ibyangombwa, ukubwira kubaka urugo rwawe.”
Bishop Brigitte amenyerewe mu gutanga ubujyanama ku bashakanye. Gusa hari ubwo abantu batavuga rumwe ku nama ze.
Tanga igitekerezo