
Imirimo yo kubaka isoko ry’ibiribwa rya Musanze (Kariyeri) imaze igihe yaradindiye, nyuma y’uko rwiyemezamirimo wari waratsindiye isoko ryo kuryubakisha amasezerano ye asheshwe.
Ku itariki ya 10 Mata ni bwo imirimo yo kubaka mu buryo bugeretse (étage) iri soko ryahoze ricururizamo abakabakaba 1,000 yatangiye.
Mu gihe byari byitezwe ko imirimo yo kuryubaka igomba kumara amezi 18, kuva muri Nzeri uyu mwaka imirimo yahagaze mu buryo butunguranye.
Iyi mirimo ihagarara nta mpamvu nyayo yaba ubuyobozi bw’Intara y’amajyaruguru cyangwa ubw’akarere ka Musanze bwatanze, gusa byabaye nyuma y’amezi abiri yonyine mu karere ka Musanze humvikanye iby’umuhango wo kwimika umutware w’Abakono wahabereye muri Nyakanga uyu mwaka.
Ni umuhango wasize himitswe Kazoza Justin waje kwegura nyuma y’igihe gito, ndetse uyu ni na we wari waratsindiye isoko ryo kubakisha kariyeri biciye muri company ye yitwa CIE (EKJ&C) Ltd.
Iyi Company ni na yo yubakishije isoko rinini rya Musanze (GOICO), ibiro by’uturere turimo aka Gakenke ndetse n’andi masoko menshi atandukanye.
Muri Kanama uyu mwaka ubwo Perezida Paul Kagame yaganiraga n’abavuga rikumvikana bo mu ntara y’amajyaruguru, yavuze ko yaherukaga kubwirwa ko Kazoza "ko ari we ufite amasoko yose. Uwo ni we ubona amasoko ya Leta kandi bimaze igihe, amafaranga ni yo yamugize umwami ntabwo ari ikindi."
Umukuru w’Igihugu yungaga mu rya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude waherukaga kubwira Televiziyo y’Igihugu ko uriya mugabo yatsindiraga amasoko atandukanye binyuze mu cyenewabo.
Ati: ’’Twaje no gusanga uburyo abakozi bashyirwa mu myanya harimo ibyuho na byo bishingiye kuri izo ndorerwamo, tuza gusanga ndetse bikomeza bikagera mu buryo amasoko atangwa, nko mu karere kamwe ugasanga amasoko manini hafi ya yose yihariwe n’abantu bafite icyo bahuriyeho, bafite icyo basangiye; ukibaza niba ari bo bonyine bazi gukora muri iki gihugu cyangwa tukibaza niba ari bo bafite ubushobozi muri iki gihugu."
Mu kiganiro ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buheruka kugirana n’itangazamakuru, Guverineri wayo, Mugabowagahunde Maurice yavuze ko amasezerano y’uwari watangiye kubakisha Kariyeri yasheshwe birangira hashatswe undi.
Ati: "Kariyeri yari yaratangiye kubakwa murabizi. Ngira ngo byari bimaze kugera ku kigero kirenze 20% mu kubaka Kariyeri, ariko bigeze hagati rwiyemezamirimo twakoranaga asaba gusesa amasezerano njyanama y’akarere irabimwemerera. Ubu hari kubarwa amafaranga yari amaze gushyiramo kugira ngo ayishyurwe, hanyuma amasezerano ahite atangira na rwiyemezamirimo mushya, ndetse mu gihe kigufi imirimo iraba yongeye gutangira."
Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Musanze, Bizimana Hamiss yavuze ko amasezerano ya rwiyemezamirimo wa mbere (Kazoza) yasheshwe "nyuma y’uko agaragaje ubushobozi buke agasaba y’uko yabivamo kubera ko atari agishoboye gukomeza kuryubaka."
Yavuze ko kuri ubu ibiganiro bigeze kure n’abandi bashobora kuryubaka, ku buryo nta gihindutse uku kwezi k’Ugushyingo gushobora kurangira imirimo yamaze gusubukura.
Tanga igitekerezo