Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka ’Bruce Melodie’ yagaragaje ko akazi keza yakoze mu muziki ari ko katumye Perezida Paul Kagame, amuha ikiganza, akemera kwifotozanya na we kuri uyu wa 19 Kanama 2023.
Melodie wari kumwe n’umuyobozi wa Toronto Raptors n’umushinga Giants Africa, Masai Ujiri yagaragaye yifotozanya n’Umukuru w’Igihugu ubwo yiteguraga gutaramira ibihumbi by’abantu bari bamutegereje muri B.K Arena.
Muri videwo ngufi yashyize hanze, uyu muhanzi yagaragaye ashimira Ujiri nyuma yo kwifotozanya no guhana ibiganza na Perezida Kagame, bigaragara ko uyu mushoramari yaba ari we wamufashije gukabya izi nzozi. Yanaboneyeho gushimira Umukuru w’Igihugu.
Mu kwezi gushize, umuhanzi Christopher Muneza na we yifashe ifoto ya ‘selfie’ ari kumwe na Perezida Kagame, ubwo bari bahuriye mu birori byo kwizihiza isakubukuru y’imyaka 29 u Rwanda rumaze rubohowe. Umunyamakuru umwe yegereye Bruce Melodie, amubaza niba we atifuza ibihe nk’ibi, amusubiza ko yabyifuje kuva kera kandi ko afite icyizere ko azabigeraho.
Nyuma yo kwifotozanya na Perezida Kagame, Bruce Melodie yaraye atangaje ko imirimo myiza yakoze ari yo yatumye akabya izi nzozi. Ati: "Umenya ko umurimo wawe wakozwe neza iyo umuyobozi ukomeye cyane muri Afurika abibonye. Mwakoze Nyakubahwa Paul Kagame. Mwakoze Masai Ujiri. Afurika ifite abantu banini! Uyu munsi wari ibirori byo kwibuka. Bimwe bikwiye kujya mu gitabo.”
Muri iki gitaramo, Bruce Melodie yahuriyemo n’ibindi byamamare birimo Davido na we wahuye na Perezida Kagame, Tiwa Savage ndetse na Tyla wo muri Afurika y’Epfo.
Tanga igitekerezo