Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Nyamata,mu Karere ka Bugesera, butangaza ko hari kuvurirwa abarwayi babiri b’indwara y’ubushita bw’inkende(MonkeyPox) muri 13 bakekwaho iyi ndwara.
Dr Jean Marie Vianney Sebajuri,Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyamata,yatangaje ko ku wa Mbere tariki ya 5 Kanama 2024, abarwaye indwara y’ubushita bw’inkende bari babiri barimo uri mu Bitaro bya Nyamata ndetse n’undi uri i Ntarama.
Dr Jean Marie Vianney Sebajuri yakomeje avuga ko ibipimo bamaze gufata mu minsi micye ishize, bigaragaza ko bane muri batanu basuzumwe i Ntarama basanze bataranduye uretse umuntu umwe kandi uri gukurikiranwa.
Dr Jean Marie Vianney avuga ko hagitegerejwe ibindi bisubizo bizagaragaza niba hari abandi barwayi banduye indwara y’ubushita bw’inkende.
Yagize ati: “Hari n’ibindi bisubizo umunani tugitegereje ngo tumenye icyo ibipimo byafashwe bigaragaza kandi baracyari mu kato.”
Yakomeje agira ati “Turi kugenda tugafasha abaturage kubasuzuma [sample] ku bigo nderabuzima kuko ikipe y’ibitaro yarabihuguriwe ndetse ihabwa ibikoresho byabugenewe byaturutse muri Laboratwari yo ku rwego rw’Igihugu kandi iminsi itarenze ibiri ibisubizo biba byabonetse.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yasabye abaturage kwirinda iyi ndwara kuko ihari kugira ngo bafate ingamba zo kutandura no kuyikwirakwiza mu bandi.
Yagize ati:“Icya mbere iyi ndwara irahari kandi abaturage turabasaba kugira isuku bakirinda kuramukanya no guhoberana. Twifuza ko babimenya kare kugira ngo twirinde ko twarwaza abaturage benshi.”
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Nyamata buvuga ko buri kuvura abarwaye iyi ndwara bukoresheje imiti yabugenewe.
Tanga igitekerezo