
Abaturage bo mu karere ka Burera by’umwihariko abo mu murenge wa Kinyababa, barasaba inzego zo hejuru kubishyuriza rwiyemezamirimo Murengezi Jean de Dieu bavuga ko yabambuye agera kuri miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda (4,000,000 Frw) kandi ko biyambaje ubuyobozi bw’akarere bukabarangarana none imyaka ikaba imaze kuba hafi itatu amaso yabo yaraheze mu kirere.
Umunyamakuru wa BWIZA akimenya iyi nkuru yihutiye gushaka bamwe mu baturage bavuga ko bambuwe n’uyu na Murengezi maze bamutangariza ko bambuwe aya mafaranga akomoka ku mirimo itandukanye bakoze ubwo Company izwi nka ECOMOJ yubakaga umuyoboro w’amazi Nyabizi-Rusarabuye-Kivuye.
Bamwe muri aba bari abafundi, abafasha babo bazwi nk’abayede, abakapita babo n’abandi bagize uruhare mu ikorwa ry’uwo muyoboro barimo b’abacuruzi b’ibiribwa n’ibinyobwa bitandukanye batanze amadeni kuri abo bakozi ndetse n’ababakodeshaga aho bacumbika n’ubu ngo bakaba nta n’iripfumuye barabona.
Uwari ukuriye abayede, Magoba Jackson yabwiye BWIZA ko bakoze ku muyoboro w’amazi Nyabizi-Rusarabuye-Kivuye ariko bakajya bahembwa ibice kugeza ubwo imirimo yarangiraga, rwiyemezamirimo akagenda ubudasubiza amaso inyuma.
Magoba yagize ati:"Mfite ibaruwa twandikiye umuyobozi w’akarere ka Burera ngo aturenganure none reka data!!! Yatubwiye ngo ikibazo cyacu azagikurikirana ngo hari amafaranga bafatiriye [Ya Rwiyemezamirimo] ngo bazayamuha arangije kuduhemba none imyaka ibaye 2 ntayo turabona. Muri rusange, abambuwe bagera kuri 76, bamburwa agera kuri miliyoni enye (4.000.000 frw)."
Yakomeje agira ati: "Rwiyemezamirimo Murengezi Jean de Dieu yagiye aduhemba ibice ibice ariko abafundi bamwe, abakapita , abafirayeri ndetse n’abayedi ntibahembwe kugeza na n’ubu turacyishyuza. Mu kuri we, arabeshya ntabwo yigeze ahemba abakozi amafaranga yose yuzuye. Urutonde rw’abatarahembwe ruri ku karere kuko twandikiye Meya ndetse atubwira ko agiye kubikurikirana ariko ntacyo yatumariye."
Mugenzi we Munyanganizi Enéas yagize ati: "Njyewe nakoze nk’umufundi ku muyoboro w’amazi Nyabizi-Rusarabuye-Kivuye ariko sinigeze mpembwa kuko twaramwishyuzaga akaturerega, ubundi akaduha igice kugeza n’ubwo twandikiye akarere ngo katwishyurize none nako karituramiye natwe tuguma muri urwo rungabangabo. Mwadukorera ubuvugizi tugahabwa amafaranga yacu."
Twarayisabye Alphonsine utuye mu mudugudu wa Butaro, akagari ka Rusumo mu murenge wa Butaro na we yagezweho n’iki kibazo cyo kwamburwa kuko mu masezerano yagiranye na rwiyemezamirimo Murengezi yo gucumbikira abakozi 7 ba ECOMOJ avuga ko atigeze yishyurwa amezi agera muri 5 ku gikodeshwa cy’amafaranga ibihumbi 25 buri kwezi.
Yagize ati: "Nagiranye amasezerano na rwiyemezamirimo yo gucumbikira abakozi be 7 ku gikodeshwa cy’ibihumbi 25 buri kwezi ariko bagiye atanyishyuye amezi atanu kuko yanyishyuye kumwe gusa. Ni ukuvuga ngo andimo ibihumbi ijana na makumyabiri na bitanu (125.000 frw). Twarishyuje turarambirwa, yewe twagiye no ku karere, Meya aratubwira ngo buri wese niyandike ibaruwa agaragaza amafaranga bamubereyemo, turandika, ubundi aratubwira ngo nidutahe agiye kibikurikirana none dore imyaka ibiri irirenze twishyuza ariko amaso yaheze mu kirere. Icyambabaje cyane ni uko abana banjye birukanwe mu ishuri kubera kubura amafaranga kandi hari abambereyemo umwenda w’inzu niyubakiye ngira ngo ijye imfasha nk’umupfakazi wibana. Mwatuvugira tukishyurwa rwose kuko amafaranga yacu turayakeneye rwose."
Umunyamakuru wa BWIZA avugana na Murengezi Jean de Dieu, uyu rwiyemezamirimo yavuze ko abantu bose yabonye ku rutonde yabishyuye cyane ko yishyuraga abo abona kuri lisiti atishyuraga amasura.
Yagize ati: "Abantu bose bahembewe kuri SACCO, nta muntu mfitiye ideni. Abantu bose nk’uko bampaye lisiti , amafaranga yose nayohereje kuri SACCO. Ubwo rero kuza kubikubwira nk’umunyamakuru, sinzi niba ari wowe ugiye kubishyura. Aho kampani iri barahazi, ufite ikibazo azaze kuri kampani ni ho kizakemukira. Ubu rero sinavuga ngo bazahembwa gute? Uko abandi bahembwe, niba hari uwacikanwe ntakorerwe lisiti nibwo azahembwa. Uzaze nkwereke urutonde rw’abantu barenga 300. Njyewe ntabwo mpemba isura y’umuntu, mpemba Lisiti bampaye."
Yakomeje agira ati: "Niba rero baracikanwe, bagomba kuza ku cyicaro cya kampani cyangwa se bakampamagara. Hari uwampamagaye simwitabe ambwira ikibazo cyuko atahembwe? Ubwo se barajya mu itangazamakuru ngo ribafashe iki? Bo nibakore lisiti yabo unayinyoherereze, mbaze ababakoresheje uko babakoresheje hanyuma tubashe gukemura ikibazo cyabo."
Mu gushaka kumenya uko ikibazo giteye n’aho bigeze bishyuriza abaturage, BWIZA yahamagaye kenshi, umuyobozi w’akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal ntiyitaba telefoni ye kandi yari yahaye umunyamakuru gahunda yo kumuhamagara saa saba (13h00’).
Icyakora nubwo bimeze bitya, umuyobozi w’agateganyo w’ikigo cy’igihugu cy’isuku n’isukura WASAC, Umuhumuza Gisèle, yabwiye BWIZA ko ntako batagize bandikira akarere na rwiyemezamirimo ngo bishyure abaturage noneho na WASAC ibone uko yishyura rwiyemezamirumo ayo bamusigayemo ariko yaba akarere na rwiyemezamirimo ntacyo babikozeho.
Yahize ati: :Ni byo koko twagiranye amasezerano na rwiyemezamirimo Murengezi Jean de Dieu wa ECOMOJ Company, tumuha amafaranga kugira ngo atangire imirimo ndetse afate n’ibikoresho hirya no hino no gushyiraho abakozi. Ubu tuvuga rero ko fagitire yasigaye tugomba kuyishyura nyuma yuko agaragaje ko abaturage yakoresheje n’ibikoresho yafashe, nta mwenda abasigayemo nk’uko itegeko rigena imitangire y’amasoko ribigena kuko iyo atabikoze, icyo gihe dufata kuri ya mafaranga ye twamusigayemo tukishyura ibyo atashoboye kwishyura."
Yakomeje agaragaza ko kudakemura iki kibazo byatewe n’uburengare bw’ubuyobozi. Ati: "Icya kabiri ni uko abo bakozi bavuga ko yabambuye koko ariko twaramwandikiye ndetse n’akarere turakandikira, tubagira inama ngo bakemure icyo kibazo cy’abaturage bifashishije ibipande byabo n’amalisiti agaragaza imibyizi yabo ariko ntituzi aho byaheze. Abo bakozi bafite uko bumvikanye na rwiyemezamirimo Murengezi Jean de Dieu, nibihuze, niba abarimo amafaranga abishyure noneho na we atuzanire ibigaragaza ko yabishyuye, tumuhe amafaranga ye yasigaye. Gusa, icyo twavuga kindi ni uko amafaranga atari aya WASAC ahubwo ni ay’umushinga. Hari uburyo rero akoreshwa, na none kandi, hari inzego z’ibanze zegerejwe abaturage kugira ngo zibafashe cyangwa se ubugenzuzi bw’umurimo hakerekanwa ibyo bipande noneho hagahamagazwa impande zombi, ikibazo kikarangira. Ubuyobozi ni bwo bushyiramo intege nkeya na ho ubundi biba byarakemutse."
BWIZA izakomeza kubakurikiranira iyi nkuru kugeza ikibazo gikemutse.
Tanga igitekerezo