Ubuyobozi bwa Burkina Faso bwirukanye Intumwa ya Loni muri icyo gihugu, Barbara Manzi, asabwa kuva mu gihugu ashinjwa amagambo ngo aherutse kuvuga ko "Muri Burkinafaso mu minsi iri imbere hazaba imvurururu n’umutekano mike" ndetse ko avugana n’imitwe y’iterabwoba yazahaje igice cy’icyo gihugu.
Ibi birego byose byavuzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Burkinafaso, Olivia Rouamba.
Avuga ko aya magambo ya Manzi aje mu gihe UN/ONU iteganya gusura Burkinafaso, ingingo Minisitiri Rouamba, avuga ko bitakwihanganirwa.
Burkinafaso yanasabye Kandi ko abandi bakozi ba UN basubira iwabo.
Ibi bibaye mu gihe Ingabo za Leta zishinjwa ubugizi bwa nabi ku baturage mu majyaruguru ya Burkinafaso, zitwaje ko ziri guhashya iterabeoba.
Barbara Manzi ukomoka mu Butaliyani ni Umudipolomate ubimazemo igihe, yakoze mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Burkina Faso ni kimwe mu bihugu bikennye ku Isi kandi kimaze igihe kirimo amakimbirane n’imvururu zatewe n’imitwe y’iterabwoba irimo ISIS na Al Qaeda imaze kwica ibihumbi by’abaturage abandi bava mu byabo.
Umwaka ushize nibwo Manzi yari yahawe inshingano zo kuba umuhuzabikorwa wa gahunda za Loni muri Burkina Faso.
Tanga igitekerezo