Brigadiye wa polisi ukorera kuri sitasiyo ya polisi ya Rugombo, mu Ntara ya Cibitoke (mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’u Burundi) yafashwe n’inzego z’ubutasi yiba lisansi kuri sitasiyo yo mu murwa mukuru wa Komini ya Rugombo mu ijoro ryo ku itariki ya 13 rishyira ku itariki ya 14 Nzeri.
Abaturage basabye ibihano bikomeye kuri uyu mupolisi na bagenzi be bafatanyije, mu gihe komiseri wa polisi mu ntara, yemeje aya makuru, ashimangira ko iperereza rigikomeje nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Media Burundi ivuga.
Uyu mupolisi mukuru yafatanywe amajerekani 20 ya lisansi yari arimo kuyuzuza kuri sitasiyo ya lisansi mu murwa mukuru wa Rugombo.
Hakurikijwe amakuru aturuka aho, uyu mupolisi, hamwe n’abayobozi b’iyi sitasiyo, bafatanyije na komiseri wa polisi muri komini, ngo bari bafite akamenyero ko kwiba lisansi.
Ayo makuru amwe yerekana ko aba bakozi ba PNB (Polisi y’igihugu cy’u Burundi) bakundaga buri gihe kujya kuri sitasiyo ya serivisi, bavuga ko baje kuharindira umutekano mu gihe abakozi bayo batashye.
Umwe mu bashinzwe umutekano wasabye ko amazina ye atatangazwa yavuze ko “abo bapolisi bombi batwaraga amajerekani menshi yuzuyemo lisansi bakajya kuyigurisha magendu ku giciro gihanitse”.
Uyu mupolisi, wamaze gutabwa muri yombi, kuri ubu ari muri kasho y’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza.
Abaturage bavuganye n’itangazamakuru bavuga ko ari igikorwa cyangiza isura ya polisi kandi bagasaba ibihano bikaze hakurikijwe amategeko ndetse no guta muri yombi uwateguye ubwo bujura, cyane cyane komiseri wa polisi mu Mujyi wa Rugombo.
Komiseri wa Polisi mu Ntara ya Cibitoke yerekana ko igihe nikigera, ubutabera bukifuza kumva uyu mupolisi, azasubiza ibyo aregwa.
Icyakora, nta bisobanuro yatanze ku ifatwa ry’umupolisi wafatiwe muri icyo gikorwa.
Tanga igitekerezo