Muri iki Cyumweru, nibwo mu mujyi wa Gitega mu Burundi, umupolisi witwa Irankunda Majorique yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica inka.
Abaturage bamubonye akora ayo marorerwa, bavuga ko yari yasinze. Yanakomerekeje kandi izindi nka zigera kuri enye.
Uyu mupolisi ngo yarashe izi nka ubwo zari zibyagiye ku kibuga cya Basketball cya Mubuga. inka eshatu zapfiriye aho mu gihe izindi enye zakomeretse bikabije.
Élie Sindayihebura, umuyobozi wa zone ya Mubuga ,avuga ko atazi impamvu z’ubwo bugizi bwa nabi ariko agahuza n’abaturage bavuga ko uyu Iradukunda yari yasinze kuko yari afite icupa ry’inzoga mu ntoki.
Abasanzwe ari abacuruzi bo mu ntara za Ruyigi na Cankuzo mu burasirazuba bw’u Burundi,bavuga ko batanze ikirego kandi ko bizeye ko azaburanishwa bagahabwa ubutabera.
1 Ibitekerezo
TWAGIRAYEZU EMANWERI Kuwa 10/08/24
NDASHAKAKO IYIFONIYAJYE YEREKANTA MASHUSHO
Subiza ⇾Tanga igitekerezo