Umuhanzikazi Butera Knowles n’umugabo we, Ishimwe Clement bakiriye inka bahawe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo bamusuraga iwe mu rugo mu minsi yashize.
Uyu muryango wamamaye cyane mu myidagaduro mu Rwanda wakiriye iyi nka ku munsi bizihizaho isabukuru y’ubukwe bwabo, aho uba tariki ya 07 Kanama 2024. Uyu mwaka bizihizaga imyaka umunani ishize bashinze urugo.
Mu butumwa aba bombi bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo, bagaragaje ko bishimiye uyu munsi, byumwihariko bakaba ari nabwo bakiriye inka bagabiwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Mu butumwa buherekejwe n’amafoto ku rukuta rwa Instagram rwa Clement, yagize ati “Uyu munsi twakiriye Rugirabuntu na Rudahinyuka twagabiwe na Rudasumbwa. Tuzahora tugushimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame”
Uyu mugabo utunganya indirimbo z’abahanzi yasoje ashimira umugore we avuga ko amukunda cyane, mu gihe Knowles kuri Instagram ye yavuze ko imyaka ishize ari 13 baziranye n’imyaka umunani barushinze, ati :“Iteka nzahora nkukumda.”
Butera Knowles na we yashimiye Umukuru w’Igihugu avuga ko umutima we wuzuye amarira y’ibyishimo, agaragaza ko yabareze (Perezida Kagame) ari abana bato badafite icyerekezo akabaha icyerekezo kandi akaba akomeje no kubasindagiza kugira ngo badatsikira.
1 Ibitekerezo
Rwangombwa Kuwa 09/08/24
Inka nikimenyetso cyurukundo umubyeyi yereka abana ,Mwarakoze babyeyi kugabira abana, Namwe bana kwitura umubyeyi nukugabira abandi badafite ubushobozi nabo bagatunga , Muramenye mutazazana Ibyubusitari mukazivunjamo Amadolari Mukimanukira niba ntanka mwakundaga muhere ubu muzikunda mugure Ubutaka Mworore kandi mbifurije kuzagwiza.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo