Muri Nebraska ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ernie Chambers wabaye Senateri kuva mu 1971 kugeza mu 2009 no kuva mu 2013 kugeza mu 2021 yagiye kurega mu rukiko Imana ishobora byose ivugwa mu ’byanditswe byera’, Abanyamerika benshi baratangara.
Chambers uzuzuza imyaka 86 y’amavuko tariki ya 10 Nyakanga yajyanwe mu rukiko n’ibibazo bitandukanye, yagombaga gushinja Imana, yayitsinda, abacamanza bakabiyiryoza. Ahamya ko ari yo yateje: imyuzure iteye ubwoba, imitingito, imiyaga ifite imbaraga, ibyorezo, inzara, amapfa, kubyara abana bagapfa n’ibindi.
Muri Kanama 2008, urukiko rwemeye kwakira ikirego cya Senateri Chambers. Nk’uko bigenda mu rubanza rw’abantu, hari ibyicaro bigenewe uruhande rw’urega n’uregwa. Gusa uruhande rw’Imana rwariho ubusa, ndetse nta munyamategeko wari uyihagarariye nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, byabitangaje icyo gihe.
Umucamanza Marlon Polk yayoboye urubanza rwa Chambers n’Imana gusa ntirwamaze umwanya munini kuko yahise aruhagarika bitewe n’uko yabonaga uruhande ruregwa rutari mu rukiko ngo rwiregure. Nta n’ikindi gihe yarwimuriyeho, kuko atari yizeye ko Imana izagera aho ikigaragaza mu ishusho y’umuntu.
Gusa Chambers yavuze ko n’ubwo Marlon Polk ahagaritse urubanza, azi neza ko Imana ihari bitewe n’uko ibera hose icya rimwe (Omnipresent). Ariko yishimiye ko kubera ko Imana izi byose (Omniscient), yamenye ko yayireze mu rukiko.
Chambers yaje guhishura ko atari agamije gutsinda Imana, ahubwo yari ashaka kwamagana inkiko zanga kwakira ibirego by’abazigana. Yavuze ko yari ashaka kuzereka ko zigomba guha agaciro buri wese mu buryo bungana, butitaye ku bwoko bw’ikirego.
Yagize ati: "Itegekonshinga risaba ko urukiko rwugururirwa buri wese. Ntabwo wabuza umuntu gutanga ikirego. Buri wese yarega uwo ashaka, n’ubwo yaba ari Imana."
Ernie Chambers mu gihe ari mu kiruhuko cy’izabukuru, yashinzwe umuryango ufasha abantu barengana.
3 Ibitekerezo
jd Kuwa 30/09/20
Imana ni inyangamugayo.
Subiza ⇾uwajeneza Jean de Dieu Kuwa 01/10/20
yego byose ibikora kugirango duhinduke tube mubyaha.
Subiza ⇾Kuwa 30/09/20
NDAMWEMERA ABISHOJE NEZA
Subiza ⇾Theo Kuwa 04/10/20
Azarege na shitani
Subiza ⇾Tanga igitekerezo