Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika ’CAF’ yakuyeho irushanwa rya CAF Confederation Cup ryafatwaga nk’irya Kabiri muri Afurika.
Muri iyi minsi CAF iri gukora amavugurura agiye atandukanye aho kuri ubu bageze ku marushanwa yari akomeye ku mugabane w’Afurika bayakorera amavugurura.
Kuri uyu munsi nibwo hatangajwe ko CAF Confederation Cup igiye gukurwaho mu marushanwa iyi mpuzamashyirahamwa yo muri Afurika itegura.
CAF Confederation Cup ryari irushanwa ryitabirwaga n’ikipe yo mu Rwanda yatwaye igikombe cy’Amahoro cyangwa iyabaye iya Kabiri mu gihe iyatwaye shampiyona yanatwaye igikombe cy’Amahoro.
Si CAF Confederation Cup yakozweho n’ayo mavugurura ahubwo na CAF Champions League yagabanyirijwe imbaraga ikurwa ku kuba irushanwa rya Mbere rikomeye ku mugabane isimburwa na African Football League.
African Football League yagizwe irushanwa rya Mbere ku mugabane w’Afurika aho rizajya ryitabirwa n’amakipe akomeye ku mugabane. Kwitabira iri rushanwa ntibizajya bisaba gutwara igikombe ahubwo bizajya bisaba umwanya uriho ku rutonde rw’amakipe yo muri Afurika yose "CAF Club Rankings" hakurikijwe igice "Region" ikipe iherereyemo.
Ikipe izajya ibona itike yo gukina African Football League ntizajya iba yemerewe gukina CAF Champions League muri uwo mwaka yabonyemo itike.
Mu gihe ikipe yabaga itwaye CAF Champions League yasohokeraga Afurika mu gikombe cy’Isi cy’amakipe atari ay’ibihuga, si uko bizakomeza ahubwo izatwara African Football League niyo izahagararira umugabane muri 2029 ubwo cyizaba cyongeye kuba.
Biteganyijwe ko African Football League izatangira gukinwa mu mwaka w’imikino utaha wa 2024-2025.
Tanga igitekerezo