Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare kuri uyu wa Kane rwakatiye CG (Rtd) Gasana Emmanuel wigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda igifungo cy’imyaka itatu n’amezi atandatu, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.
CG Gasana yanaciwe ihazabu ya Frw miliyoni 36.
Urukiko mu mwanzuro warwo wo kuri uyu wa Kane cyakora rwamugize umwemere ku cyaha cyo kwakira indonke na cyo yari akurikiranweho n’ubushinjacyaha.
CG (Rtd) Gasana wanabaye Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yari yakatiwe imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 144 Frw, ariko bitewe n’impapuro za muganga zigaragaza ko afite uburwayi burimo umuvuduko w’amaraso byatumye urukiko rumugabanyiriza ibihano nyuma yo kujurira.
Ku wa 12 Werurwe 2024 ni bwo ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwari bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare guhamya CG (Rtd) Gasana Emmanuel ibyaha akurikiranyweho rukamuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 144 Frw.
Ni ibyaha bwagaragaje ko bikomoka ku mikoranire na rwiyemezamirimo Karinganire Eric wari ufite isoko ryo kugeza amazi mu mirima yo mu duce dutandukanye mu Burasirazuba.
Gasana we yaburanye ahakana ibyaha, asaba ko yarekurwa kuko ibyo yakoze atari agamije gukora icyaha ahubwo yashakaga gufasha abaturage kubona amazi nk’uko rwiyemezamirimo witwa Karinganire yabimubwiraga.
CG (Rtd) Gasana yatawe muri yombi ku wa 26 Ukwakira 2023, kuri ubu akaba afungiye muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere.
Tanga igitekerezo