
Ubuyobozi bwa gasutamo buramenyesha abantu bose ko tariki ya 5 Gicurasi 2023, saa yine zaa mu gitondo hazagurishwa mu cyamunara ibicuruzwa bitandukanye biherereye mu bubiko rusange bwa DP World bigaragara ku mugereka w’iri tangazo.
Cyamunara izabera ahakorera DP World. Abifuza kugura ibi bicuruzwa bazatangira kubisura aho biherereye mu bubiko rusange bwa DP World i Masaka mu masaha y’akazi hagati ya tariki ya 29 Mata n’iya 4 Gicurasi 2023.
ICYITONDERWA: Abazitabira iyi cyamunara barasabwa kubahiriza ingamba n’andi mabwiriza bizaba biriho icyo gihe, hamwe no kwishyura ako kanya 25% y’agaciro bazatsindiraho.
Abifuza ibindi bisobanuro bahamagara kuri telefone: 0788185402/0788444024

Itangazo ry’ubuyobozi bwa gasutamo kuri cyamunara y’ibicuruzwa
Isangize abandi
Tanga igitekerezo