
Divine Ikubor uzwi nka REMA, indirimbo ye Calm Down yesheje agahigo ko kurebwa n’abantu benshi ku rubuga rwe rwa Spotfy , aho abasaga miliyali bamaze kuyireba.Iyi ndirimbo imaze kwigarurira imitima y’abantu kuri You Tube imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 600 nyuma y’imyaka igeze kuri ine yamamaye mu muziki.
Ibi bimuhesha kuba umuhanzi mwiza uri mu beza 10 bakunzwe cyane ku isi ku rubuga rwa You Tube.Ahanini byagizwemo uruhare n’iyi ndirimbo ’Calmdown’ ariko igarukwaho cyane ikaba ari iyo yasubiranyemo n’umuhanzikazi Selena Gomez.
Ni mugihe abakurikirana iby’umuziki bamwe na bamwe cyane cyane mu Burengerazuba bwa Afurika, aho bakunda kuvuga ko uyu muhanzi akorana na Sekibi ariyo mpamvu ahora atumbambagira mu bambere.
Victor Okpala uhagarariye Spotfy muri Afurika y’Iburengerazuba, atangaza ko indirimbo Calm Down ifatwa nk’ikirango cy’umuco mu bihugu birimo Ubuhinde , Ubwongereza , Amerika n’ahandi.
Muri Nyakanga 2023 aribwo mu gihugu cy’u Bwongereza ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe ‘UK Official Singles Top Charts’, hagati ya tariki 16 kugeza 22 Kamena 2023, Calm Down imaze ibyumweru 42 mu ndirimbo 10 zikunzwe.
Rema w’imyaka 23, ubwo iyi ndirimbo yayisubiranagamo na Selena Gomez, yaje kujya mu ndirimbo zikunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse igera ku mwanya wa 5 ku rutonde rwa ‘Billboard Global 200’.
Tanga igitekerezo