
Ikipe y’Igihugu ya Caméroun yaraye inyagiye Intamba mu Rugamba y’u Burundi ibitego 3-0, iyibuza kubona itike yo kwerekeza mu mikino y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire.
Les Lions Indomptables yari yakiriye Intamba mu Rugamba, mu mukino wa nyuma wo mu tsinda C wabereye kuri Stade Roumdé Adjia iherereye mu mujyi wa Garoua.
Ni umukino Abarundi bagerageje gutangamo ibyo bari bafite byose, by’umwihariko mu gice cya mbere cy’umukino bahushijemo uburyo bwinshi bw’ibitego byasaga n’ibyabazwe.
Igice cya mbere cy’umukino n’ubwo cyaranzwe no gusatira gukomeye ku ruhande rw’abasore b’umutoza Etienne Ndagiragije, cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Nko ku munota wa kabiri Bimenyimana Bonfils ’Caleb’ yashoboraga gutsindira Intamba igitego cya mbere, gusa umupira uremereye yatereye mu rubuga rw’amahina woherezwa muri koroneri n’umunyezamu André Onana wari wagarutse mu kipe y’igihugu.
Onana yongeye kurokora Caméroun ku munota wa 15 w’umukino ubwo nanone yoherezaga muri koruneri umupira, nyuma y’ishoti riremereye rya Saido Ntibazonkiza.
Caméroun yafunguye amazamu ku munota wa 46 w’umukino ibifashijwemo na Bryan Tetsadong Marceau Mbeumo usanzwe akinira Brentford yo mu Bwongereza.
Ni ku mupira yari apapuye ba myugariro b’u Burundi, mbere yo guhita awutereka mu izamu rya Rukundo Onesme.
Ku ruhande rw’Abarundi ibyo kujya muri CAN byasaga n’ibigishoboka, dore ko basabwaga gutsinda Caméroun cyangwa bakagwa miswi, gusa basabwaga gukora ibishoboka byose bakishyura Caméroun, hanyuma bakarwana no kuba itabatsinda igitego cya kabiri.
Icyizere cy’Abarundi cyayoyotse burundu ku munota wa 57 w’umukino ubwo Christophe Wooh yatsindiraga Caméroun nyuma y’umupira wamugezeho uvuye muri koruneri.
Byari nyuma y’uko Kapiteni Vincent Aboubakar atsinda agashinguracumu ku munota wa 90+3 w’umukino.
Gutsindwa uyu mukino byatumye u Burundi butakaza amahirwe yo kwerekeza muri Côte d’Ivoire, nyuma yo gusoza ku mwanya wa gatatu mu itsinda C n’amanota ane.
Caméroun yasoje imikino y’itsinda ku mwanya wa mbere n’amanota arindwi na Namibia yasoje ku wa Kabiri ifite amanota atanu ni zo xahise zerekeza muri CAN.
Tanga igitekerezo