Umwanditsi w’Ibitabo, Pasiteri Jotham Ndanyuzwe utuye mu gihugu cya Canada, Alberta, muri Edmonton, waherukaga kumurika igitabo yise "Love Across All Languages" chahembwe nk’igitabo cy’umwaka muri Canada.
Iki gitabo Pasiteri Ndanyuzwe yamuritse tariki ya 9 Werurwe 2024, muri Canada, ahitwa 6712 Delwood Rd Edmon.
Pasiteri Jotham usengera mu Itorero rya New Jerusalem Ministries mu kiganiro yahaye BWIZA yavuze ko intambara z’urudaca ziri kubera hirya no hino ku isi ari zo zatumye agira igitekerezo cyo kwandika iki gitabo, ariko kuba cyahembwe atabitekerezaga ahubwo ari Imana yabikoze.
Ati "Nibyo koko cyahawe igihembo nk’igitabo cy’umwaka wa 2024 mu cyiciro cya psychology, personal development book, kuko gifasha guhindura imitekerereze y’abantu, haba mu buzima busanzwe, imibereho y’abantu uko babana mu buzima bwa buri munsi."
Iki gihembo yahawe mu birori byabaye, tariki 12 Nyakanga 2024 byabereye mu gihugu cya Canada mu mujyi wa Ottawa. Aho iki gihembo gitangwa na Company y’aba nya Canada (The Legacy book Awards).
Asoza yaboneyeho gushimira abantu bose bamushyigikiye kuko atangira kwandika ibitabo atumvaga ko yazagera kuri uru rwego.
love Across all Languages avuga ko ari igitabo yakomoye kubyo Isi y’uyu munsi iri kunyuramo byiganjemo intambara.
Ati "Narebye ibyo Isi irimo kunyuramo by’intambara z’urudaca n’inzangano muri iyi minsi, nsanga urukundo rwarashize mu bantu, mpishurirwa ko abantu batahishuriwe imbaraga z’urukundo, kuko ari rwo mbaraga zizana abantu zikabashyira hamwe. Niyo mpamvu igitabo cyitwa “Love Across All Language: A Global Journey.”
Iki gitabo wagisanga kuri Amazon, Apple Books, Kindle books, ndetse no kuma stores arenga 45 akorera kuri interineti.
Tanga igitekerezo